Ubukungu

Muhanga: Hari abacururiza mu isoko ry’ umujyi bavuga ko bambuwe ibibanza batabimenyeshejwe

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bacururizaga mu isoko rya Muhanga mu bibanza by’ akarere barinubira uburyo babyambuwe kandi bitabananiye kubikodesha ndetse no kwishyura imisoro.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga bushimangira ko icyatumye bwongera gutanga ibi bibanza ari uko ahanini bwasanze ababikodeshejwe n’ akarere na bo babikodeshaga abandi bacuruzi ndetse bamwe muri bo bakaba baranabigurishije.

Murekezi Gaspard, umuyobozi w’ ishami ry’ iterambere ry’ ishoramari n’ umurimo mu karere ka Muhanga avuga ko kugira ngo umucuruzi yemererwe gukorera mu kibanza cy’ akarere bidasaba gusa kuba agitangira ubukode ndetse anasora neza kuko ngo bimusaba no kuba yaranditse agisaba ndetse akanasubizwa.

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga mu itangwa ry’ ibi bibanza kuri iyi nshuro aya mabwiriza atubahirijwe kuko hari abiyemerera ko batanditse basaba ibi bibanza kandi babihawe.

Gusa bamwe muri bo ntibabyishimiye bitewe n’ uko bidateye nk’ ibyo bari basanzwe bakoreramo.Ibyo bibanza ni utuzu tw’ amabati turi ku ruhande twubatswe na bamwe mu bacururizaga hanze.

Nubwo bigoye kubona uwemera kubivugira mu itangazamakuru hari amakuru avuga ko bamwe mu batwubatse bavuze ko isana n’ isaha bashobora kudukuraho mu gihe baba batabonye ibibanza nk’ abandi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!