Politiki

Muhanga- Yakatiwe gufungwa burundu bitumvikanweho n’ abamukatiye

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Inkiko Gacaca zasoje imirimo yazo muri Kamena 2012 zimaze guca imanza z’ abakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zisaga miliyoni 2.

N’ ubwo izi nkiko zasoje imirimo yazo hari abo zasize imanza zabo zitarangiye burundu.

Abo barimo Kwitonda Jean Pierre wakatiwe igifungo cy’ imyaka 19 n’ Urukiko Gacaca rw’ I Gikondo, igihano yajuririye akaza guhabwa icy’ igifungo cya burundu n’ urukiko Gacaca rw’ ubujurire rwa Gahogo rwo mu karere ka Muhanga.

Umwe mu bari bagize inteko y’ uru rukiko Gacaca avuga ko mu gukata uru rubanza bakoze amakosa menshi yatumye Kwitonda Jean Pierre akatirwa gufungwa burundu kandi nta kimenyetso na kimwe bari bafite cyagaragazaga ko iki gihano agikwiye.
Uwari Perezida w’ uru rukiko ntiyifuje kugira icyo atangariza itangazamakuru kuri ibi bimuvugwaho, ariko Uwimpuhwe Gloriose bivugwa ko ari we wakoze iyi nyandiko akayishyikiriza uru rukiko arabihakana.

Gloriose avuga ko n’ iyo nyandiko bivugwa ko yashingiweho hatangwa iki gihano yayikoreraga mu rukiko Gacaca rw’ I Gikondo nk’ uwarwitabiriye agendeye ku byo yarwumvagamo atazi uburyo yageze muri uru rukiko rw’ I Gahogo ndetse ataniyumvisha ukuntu yashingirwaho hafatwa icyemezo icyo ari cyo cyose bitewe n’ uko nta gihamya cyari kiyirimo.

Kuri ubu uru rubanza ruri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho uruhande rwa Kwitonda Jean Pierre rwaregeye icyo rwise inyandiko mpimbano binavugwa ko ari yo yashingiweho akatirwa igifungo cya burundu bamwe mu bakimukatiye bemeza ko yagihawe atagikwiye.

Kuri uyu wa Kane rwasubitswe ubugira kabiri rukaba ruzasubukurwa ku wa 2 Gashyantare 2018.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!