Politiki

Muhanga: Ushinjwa gutaburura umurambo w’umusaza yatangiye kuburanishwa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ku isaha ya saa mbiri zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ubushinjacyaha buregamo NDAHIMANA Protogene utuye mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi, gutaburura umurambo w’ umusaza witwa MADEGEDE Alexandre akanawuca bimwe bice by’ umubiri.

Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura uburyo icyaha NDAHIMANA Protogene ashinjwa yagikoze nyuma inteko iburanisha imuha umwanya wo kwiregura.
Uburana utemera icyaha cyo gutaburura umurambo no kuwukataho bimwe mu bice by’ umubiri bikubiye mu kuwushinyagurira, yavuze ko yageze ku mva ya MADEGEDE Alexandre agiye gushaka agataka ko kuvura inka ye yari ifite uburwayi.

Bushingiye ku bwiregure bwe, ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye igihano cy’ igihfungo cy’ imyaka irindwi.
Abo mu muryango wa Nyakwigendera MADEGEDE Alexandre bemeza ko yazize urupfu rusanzwe, bavuga ko ibyo NDAHIMANA Protogene avuga, byo kuba yaragiye ku mva y’ umubyeyi wabo ashaka umuti w’ inka abeshya, kuko ngo nta nka yari ifite uburwayi ndetse ngo akaba yari anamaze iminsi yigamba ko hari umuntu wamutumye imari batasobanukiwe neza, ibi bakaba babishingiraho bemeza ko uyu ari umugambi wateguwe.

Ikindi bashingiraho bemeza ko uyu ari umugambi wateguwe ni uko ngo nta muti w’ inka uba mu itaka yo kumva y’ umuntu.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane k’uyu mwaka, nibwo abatuye mu kagari ka kayonza, mu murenge wa Kayenzi, batangaje ko basanze aho bari bamaze icyumweru bashyinguye umusaza MADEGEDE Alexandre, basanze yataburuwe, umurambo we waciwe amatwi bakanamushahura.

Mu gihe NDAHIMANA Protogene ushinjwa gutaburura umurambo w’ umusaza witwa MADEGEDE Alexandre akanawuca bimwe bice by’ umubiri yahamwa n’icyo cyaha, yahanishwa Ingingo ya 180 yo mu gitabo cyamategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko muntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w‟umuntu cyangwa se uwuca umwanya w‟umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET