Ubukungu

Muhanga: Umushoramari amaze imyaka 10 acukura amabuye mu masambu y’ abaturage atarabaha ingurane

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu mwaka w’ 2008 ngo ni bwo umushoramari witwa Munyarugerero Damien ufite Company icukura amabuye y’ agaciro yitwa ETS MUNSAD MINERALS Ltd yegereye bamwe mu bafite amasambu mu kagali ka Nyamirama ko mu murenge wa Muhanga mu karere ka Muhanga abasaba kumuha ubutaka bwabo akabukoreramo ubushakashatsi mu gihe cy’ imyaka 5 bwari bugamije kureba niba arimo amabuye y’ agaciro yasanga arimo nyuma y’ iyi myaka bakavugurura amasezerano.

Iki gihe ariko yishyuye aba baturage ibyari biri ku butaka byagombaga kwangirika birimo amashyamba ndetse n’ ibiti by’ imbuto.

Ba nyir’aya masambu bavuga ko kuva amasezerano bagiranye arangiye hashize imyaka ingana n’ iyari iyakubiyemo 5 batarongera guca iryera uyu mushoramari ngo bayavugurure.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Muhanga iki kibazo kivugwamo buvuga ko nyuma yo kukigezwaho bwagishyikirije ubw’ akarere ka Muhanga maze na
bwo bushyiraho itsinda ririmo n’ abakozi b’ ikigo cy’ igihugu cya Mine, Petroli na Gaz kugira ngo ryumvikanishe izi mpande zombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ uyu murenge Ntezirembo Jean Claude yabwiye TV na Radio One ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo iri tsinda ryahuye n’ impande zombie mu gushakira hamwe umuti w’ iki kibazo maze risabye uwari uhagarariye iyi Company ya MUNSAD wemezaga ko abaturage bahawe ingurane ku butaka bwabo icyemeza ko aba baturage bishyuwe ubutaka bwabo arakibura, bituma hafatwa umwanzuro w’ uko mu nama itaha nyir’iyi Company ari we Damien yaziyizira.

Kimwe mu byo aba baturage bashingiraho bemeza ko nta ngurane bahawe ku butaka bwabo ni uko ngo ari bo bafite ibyangombwa by’ ubutaka kandi bikaba byaratanzwe nyuma y’ uko iyi Company igiranye na bo amasezerano ya mbere umuntu yafata ko ari ay’ ubukode yagombaga kumara imyaka itanu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!