Imibereho y’abaturage

Muhanga- Ubuyobozi ntibwemera ko abana bagaragara mu mujyi w’ aka karere basabiriza ari inzererezi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu kiganiro, ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga buheruka kugirana n’ itangazamakuru mu mpera z’ umwaka ushize wa 2017 umuyobozi w’ aka karere Uwamariya Beatrice yavuze ko abana bakiri bato bakunze kugaragara mu mujyi wa Muhanga basabiriza atari inzererezi ahubwo baba batumwe n’ ababyeyi babo guhaha ibintu binyuranye.

N’ ubwo iki gihe umuyobozi w’ akarere ka Muhanga yashimangiraga ko aba bana bagaragaraga muri uyu mujyi wa Muhanga babaga bavuye ku masomo kandi bakaba ari na wo bari batuyemo hari n’ abawugaragaragamo batiga kandi na n’ ubu bakaba bakiwurimo.

Hari uwabwiye umunyamakuru wa TV/ Radio One ko aturuka mu murenge wa Shyogwe akaba amaze igihe kinini muri uyu mujyi arara mu muferege.
Uyu mwana kandi yemeza ko ishuri yaritaye ariko abonye urimusubizamo atabyanga.
Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga buvuga ko abana b’ inzererezi muri uyu mujyi wa Muhanga bagabanutse bitewe n’ ingamba zinyuranye bwabafatiye zirimo kubashyikiriza imiryango yabo.

Uku gushyikirizwa imiryango yabo, na bamwe muri aba bana bemeza ko byabayeho.
Gusa ngo iyi miryango ntibayimaramo kabiri.

Abana b’ inzererezi si umwihariko w’ umujyi runaka, ariko ingamba ubuyobozi bw’ agace uherereyemo bufata ni zo zishobora gutuma umubare wabo ugabanuka.
Mu minsi ishize ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga bweretse abaturage bako rumwe mu rubyiruko buvuga ko bwafatiye mu bikorwa binyuranye birimo ubujura n’ uburaya bunabihanangiriza.

Icyakora mu gihe nta cyaba gikozwe ngo aba bana bacibwe muri uyu mujyi mu myaka mike iri mbere ni bo bazavamo aba baheruka kwerekwa abaturage.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!