Ubukungu

Muhanga: Ubuyobozi bwisubiyeho bwongera gutanga ibibanza bwambuye abacuruzi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu cyumweru gishize ni bwo ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga bwari buhagarariwe na Murekezi Gaspard, umuyobozi w’ ishami ry’ iterambere ry’ ishoramari n’ umurimo muri aka karere binyuze mu cyiswe tombola bwatanze ibibanza by’ isoko rya Muhanga bwavugaga ko byakorerwagamo n’ abadozi bimuriwe mu yindi nyubako.

Iki gihe bamwe mu bambuwe ibibanza bemeza ko bitakorerwagamo n’ abadozi ntibishimiye iki gikorwa ndetse ntibanarya indimi mu kuvuga ko harimo akarengane n’ ikimenyane.

Uyu we yanavugaga ko acyambuwe ipatanti yatanze isigaje hafi igice cy’ umwaka ngo irangire, ibyo Murekezi Gaspard yemezaga ko nta shingiro bifite.

Nyuma y’ icyumweru kimwe gusa ubu buyobozi bwatesheje agaciro iki gikorwa.
Umuyobozi w’ akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice yemeza ko abari barambuwe ibibanza babisubizwa, ibidafite ababikoreramo bikazatangwa ikindi gihe.Ni igikorwa aba bacuruzi bishimiye cyane ndetse banashimira ubuvugizi bakorewe.

Bufata umwanzuro wo kongera gutanga bundi bushya ibibanza by’ ubucuruzi biri mu isoko rya Muhanga, ubuyobozi bw’ akarere bwavugaga ko mu kubikoreramo hajemo akajagari aho ngo wasangaga bamwe mu babikodesheje n’ akarere barabigurishije abandi na bo bakabikodesha bagenzi babo, ibyo bamwe mu bacuruzi badahakana.

Gusa birashoboka ko uburyo umwanzuro wo kongera kubitanga washyizwe mu bikorwa utari waganiriweho bihagije n’ impande zose ureba ndetse ngo hanakorwe igenzura ryimbitse kuri ibi bibanza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!