Imibereho y’abaturage

Muhanga- Nyarusange: Bamaze amezi 5 badahembwa mugihe basanzwe bahembwa mu minsi 15.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ngo ni ukwezi kwa 5 gushize abakorera umushinga wa LVEMP mu bikorwa byo kubungabunga icyogogo cy’ umugezi wa Nyabarongo ku ruhande rw’ akarere ka Muhanga badahembwa mu gihe mbere yo gutangira akazi bari basezeranyijwe kuzajya bahembwa mu minsi 15 gusa.

Kuba aba baturage ahanini bakomoka mu murenge wa Nyarusange batarahembewe igihe ngo biri kubagiraho ingaruka zinyuranye zirimo kwitwa ba Bihemu n’ abo bakaga amadeni bababwira ko nta byumweru bibiri bishira badahembwe, kubura amafaranga yo kwishyurira abana babo ku mashuri n’ izindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyarusange ibi bikorwa biri gukorerwamo Rwiyereka Roger avuga ko iki kibazo cyo kuba aba baturage bakorera umushinga wa LVEMP mu gukora amaterasi y’ indinganire akizi kandi ngo yanagikozeho ubuvugizi ku buryo ngo muri iki cyumweru bagombaga guhembwa.

Uretse kuba abakora amaterasi y’ indinganire mu murenge wa Nyarusange bavuga ko bamaze igihe gisaga amezi 5 badahembwa kandi bakabaye bamaze kuyahembwamo inshuro zigera ku 10 mu mezi ashize n’ abafite amasambu yaciwemo aya amaterasi nabo binubiye ko bangirijwe imyaka bitewe n’ uko yatangiye gukorwa batarabimenyeshejwe.

Ibi ngo byanabaye no mu wa Mushishiro bihana imbibi na wo ukaba ari uwo muri aka karere ka Muhanga.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano