Politiki

Muhanga: Nimuntorera kuba umudepite nzimurira ibiro byanjye mu turere-Mpayimana.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gacentre ka Kinini yo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, Mpayimana Philippe ariyamamariza kuba umudepite mu matora yabo ateganyijwe mu ntangiriro z’ ukwezi gutaha kwa 9.

Mpayimana wiyamamaza nk’ umukandida wigenga avuga ko azasigasira umuco akawurinda ibiwangiza ndetse agahindura n’ isura abaturage babonamo umudepite.

Mu mwaka ushize, Mpayimana Philippe yari umukandida ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu aho yabaye uwa Kabiri n’ impuzandengo itageze ku ijwi 1%.

Kuri ubu arasabwa 5% yose ariko ngo yizeye ko azayabona bitewe n’ ubunararibonye yakuye muri aya matora ndetse n’ icyizere abanyarwanda bari kumugaragariza.

Mpayimana Philippe nk’ umukandida wigenga mu matora y’ abadepite ateganyijwe ku wa 3 Nzeli uyu mwaka ahanganye n’ imitwe ya Politiki inyuranye irimo uwa FPR wari unafite ubwiganze bw’ abadepite mu Nteko Ishingamategeko icyuye igihe, Green Party yari anahanganye na yo mu matora y’ umukuru w’ igihugu yabaye mu mwaka ushize wa 2017, abandi bakandida batatu bigenga ndetse n’indi mitwe ya Politiki irimo n’ iyifatanyije na FPR .

Mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yo kuwa 3 no ku wa 4 Kanama 2017, Mpayimana Philippe yagize 0.73%.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!