Ubukungu

Muhanga- Mushishiro: Ababajwe no kuba harahanwe nyina kandi ari we watumye urukiko rubahana

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ku wa 14 Nzeli no ku wa 12 Ukwakira umwaka ushize wa 2017, ni bwo umuhesha w’ inkiko w’ umwuga witwa Me Murenzi Francois Robert yagurishije muri cyamunara ubutaka bwubatseho inzu n’ ubuteyeho ishyamba bwa Mukandekezi Scolastika bwombi buherereye mu kagari ka Matyazo, umurenge wa Mushishiro, akarere ka Muhanga.

Iki gihe ubu butaka bwagurishijwe kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cy’ urukiko rw’ ikirenga mu mpera za 2016 rwategetse uyu Mukandekezi Scolastique n’ umuhungu we Yandagiye Joseph Benoit gufatanya kwishyura abo baburanaga bagera kuri 4 buri wese indishyi zingana n’ ibihumbi 800 na Leta y’ u Rwanda amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 500, zose hamwe zikaba miliyoni 3 n’ ibihumbi 700, hakwiyongeraho amagarama y’ urubanza ndetse n’ igihembo cy’ umuhesha w’ inkiko akaba miliyoni 4 n’ ibihumbi 300.

Yandagiye Joseph Benoit avuga ko mu irangizwa ry’ uru rubanza nyina umubyara yahohotewe kuko ari we wenyine wagurishirijwe imitungo muri cyamunara mu gihe ngo bari gufatanya kwishyura izi ndishyi cyangwa se ngo akaba ari we wishyura menshi dore ko ngo atabajijwe ubwishyu ngo abubure kandi akaba ari na we wari wareze.

Kugeza magingo aya imitungo ibiri ya Mukandekezi Scolastique imaze gutezwa muri cyamunara yavuyemo miliyoni 3 n’ ibihumbi 210 mu gihe ubundi yakabaye abazwa miliyoni 2 n’ ibihumbi 150 gusa.

Murenzi Francois Robert warangije uru rubanza avuga ko impamvu yatumye agurisha muri cyamunara imitungo ya Mukandekezi Skolastika gusa ari iy’ uko iya Yandagiye Joseph Benoit yayibuze kandi ngo itegeko rirabimwemerera.

Nubwo kenshi abahesha b’ inkiko b’ umwuga bagiye banengwa gukora amanyanga mu kurangiza imanza, ni na gake uwatsindiwe mu rukiko anyurwa n’ imyanzuro yarwo.
Iyo bigeze mu guteza muri cyamunara imitungo ye ho biba akarusho.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano