Uburezi

Muhanga: Ishuri ryisumbuye ryari ryafunzwe na MINEDUC rizira kutuzuza ibyangombwa ryafunguwe

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’ iminsi 8 rifunzwe bitewe no kutagira icyangombwa kiryemerera gukora ndetse n’ abanyeshuri baryo bagategekwa gutaha, Ishuri rya Unique Academy TSS ribarizwa mu mujyi wa Muhanga ryabonye iki cyangombwa ndetse n’ amasomo arasubukurwa .

Tariki ya 7, uku kwezi kwa kabiri ni bwo, Umuyobozi wungirije w’ akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Mukagatana Fortune yagejeje ku banyeshuri b’ iri shuri umwanzuro warifatiwe wo kuba rifunzwe bagataha rikazongera gufungura imiryango yaryo ari uko habonetse icyangombwa kiryemerera gukora.

Uyu mwanzuro aba banyeshuri ntibawakiriye neza ndetse bamwe banavuga ko batiteguye kugishyira mu bikorwa.

Nyuma ariko yo kuganirizwa, barashyize bemera gusohoka dore ko n’ ubuyobozi bw’ iri shuri bwabashyiriyeho uburyo bwo kubageza iwabo.

uyu muyobozi yavugaga ko uyu mwanzuro wafashwe na Minisiteri y’ uburezi washyizwe mu bikorwa mu gihe iri shuri ryari ryarasabye iki cyangombwa mu kigo cy’ igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’ imyuga n’ ubumenyingiro WDA gishinzwe kugitanga ndetse cyaranayikoreye raporo igaragaza ko byinshi mu byo cyarisabye kubahiriza kugira ngo ryemererwe gukomeza amasomo ryarabikoze.

Nyuma y’ iminsi 8, aba banyeshuri bategetswe gusohoka muri iki kigo ndetse bakanabikora, ni ukuvuga ku wa 15 uku kwezi WDA yashyize umukono ku cyangombwa cyemerera iri shuri rya Unique Academy gutanga ubumenyi mu mashami atatu ari yo ubukerarugendo, ubwubatsi ndetse n’ icungamutungo muri uyu mwaka wa 2018.

Nyuma y’ uko iki cyangombwa kibonetse babimenyeshejwe n’ ubuyobozi bw’ ishuri, batangiye kugaruka ku buryo n’ amasomo yakomeje.
Ni ibintu bishimiye cyane ndetse banashimira inzego zose zabigizemo uruhare kugira ngo kibe kibonetse mu gihe kidatinze.

Mu rwego rwo kugira ngo abanyeshuri bo muri Unique Academy badatakara mu masomo bitewe n’ uko hari iminsi isaga icyumweru bamaze iwabo abo ku bindi bigo bari kwiga, ubuyobozi bw’ ikigo bwafashe umwanzuro wo kuba muri iyi minsi bazajya biga mbere na nyuma ya saa sita mu gihe ubusanzwe biganga ingunga imwe.

Ikindi ni uko bashyiriweho kuzajya biga no mu mpera z’ icyumweru cyane cyane ku bari kwitegura ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET