Imibereho y’abaturage

Muhanga: Ishuri rya Gahogo Adventist Academy riri gufungira abaturage inzira

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe itegeko rigena imikoreshereze n’ imicungire y’ ubutaka mu Rwanda rivuga ko nta muntu wemerewe kwima undi inzira y’ amaguru igera mu kwe, Ishuri ryigenga rya Gahogo Adventist Academy riherereye mu murenge wa Nyamabuye mu mujyi wa Muhanga ryo ngo riri gufunga imaze igihe ikoreshwa n’ abantu batari bake barimo n’ abanyeshuri biga mu mashuri abanza.

Ubuyobozi bw’ iri shuri buvuga ko budashobora gufunga inzira isanzwe inyurwamo n’ abaturage ahubwo ngo icyo buri gukora ni ukuzitira ikigo.

Nubwo ubuyobozi bw’ ishuri rya Gahogo Adventist Academy butemera ko buri gufunga inzira yari isanzwe ari nyabagendwa, umuferege uri kuzamurwamo urukuta ruzayifunga ugaragaza ko ko uretse kuyifunga n’ igishanga kiri mu nsi y’ iki kigo na cyo ubwacyo cyavogereye.

Abahanga mu by’ ubwubatsi bavuga ko kuzamura inyubako iyo ari yo yose mu gishanga cyangwa mu mazi bisaba ubundi buhanga, izindi ngufu ndetse n’ ibindi bikoresho bitari ibi iki kigo kiri gukoresha mu kubaka aha.

Ingingo ya 38 y’ itegeko No 03/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda yerekeye Inshingano yo gutanga inzira ku butaka bw’undi bukomoka ku miterere y’ahantu ivuga ko Nyir’ubutaka atagomba kubangamira uburenganzira bw’abandi.

Kubera iyo mpamvu ntashobora kwima abaturanyi be inzira y’amaguru igera mu kwabo mu gihe nta handi bashobora kunyura. Icyakora, ku zindi nzira, bikorwa ku bwumvikane hagati y’impande zombi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!