Imibereho y’abaturage

Muhanga: Inzu zari zigenewe abarokotse jenoside batishoboye ngo zahawe abifite.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu karere ka Muhanga bemeza ko batishoboye bavuga ko kuva Jenoside yakorewe abatutsi yarangira kugeza magingo aya nta macumbi bafite mu gihe bayemerewe inshuro nyinshi.

Kimwe mu byababaje cyane aba bacitse ku icumu rya Jenoside bemeza ko batishoboye, ni ukuba mu minsi ishize bamwe muri bo barashyizwe ku rutonde rw’ abagombaga guhabwa inzu mu mudugudu w’ icyitegererezo uherereye ahitwa I Munyinya mu mujyi wa Muhanga ariko bikarangira zihawe abandi barimo n’ abishoboye ndetse banasanzwe bafite izindi.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga nta cyo buratangaza ku bivugwa n’ aba baturage.
N’ ubwo bigoye kumenya uruhande rufite ukuri , hagendewe ku kuntu izi nzu zubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Muhanga zimeze, n’ aho zubatse biragoye kubona utayifuza.

Ikindi aba bagenerwakorwa b’ ikigega gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo muri Muhanga bashinja ubuyobozi bw’ aka karere ni ukubambura ibibanza biguriye ubwabo babwirwa ko buzabaha inzu cyangwa se buzabubakira bikarangira muri ibi byose nta na kimwe babonye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano