Umuco

Muhanga: Impanuro z’umukecuru w’imyaka 105 ku bagore b’ubu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mukecuru Marigarita ukomoka mu karere ka Muhanga ahazwi nko ku Kivumu cya Mpushi afite imyaka 105 ariko we avuga ko ari ijana n’ igice.

Ku bwe kuba muri iki gihe umugore afite uburenganzira bungana n’ ubw’ umugabo asanga ari ikintu cyo kwishimira cyane bitandukanye cyane n’ uko cyera umugabo iyo yabishakaga yirukanaga umugore nta kintu na kimwe amugeneye byaba na ngombwa akanamwambura ibyo yabaga yambaye.

Nubwo mukecuru Marigarita uruta mu myaka abagore benshi bo mu Rwanda ,yishimira ko ubu abagore yahawe ijambo ananenga uburyo barikoresha batoteza abagabo.

Umwe mu bagabo basheshe akanguhe na we waganiriye na TV ndetse na Radio One ashimangira ko kuba abagore barahawe ijambo ari ikintu cyo kwishimira.
Nubwo na we yemeza ko hari abagore bahohotera abagabo babo avuga ko ari bake cyane ndetse ngo batanabikora ku rwego nk’ urwo abagabo ba kera babikoragamo cyangwa se ab’ ubu babikoramo gusa ngo n’ ubikoze nta gikurikiranwa.

Kuba mu mabyiruka ya Marigarita nta gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’ amategeko ndetse no kuba nta mategeko yabagaho yarengeraga abagore ku buryo bufatika , birashoboka ko ahanini ari byo byatumaga umugabo yirukana umugore we mu buryo bworoshye ndetse akagenda nta n’ icyo amugeneye kugeza no ku bo babyaranye.

Kuri ubu amategeko avuga ko abashakanye mu buryo ubwo ari bwo bwose bagomba gutunga no gufasha abana babo, batandukana na bwo bagakomeza gufatanya kubarera.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!