Ubukungu

Muhanga: Ibiraro by’ inka ze byasenywe n’ akarere none kamwemereye kubyubaka ahandi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu ntangiriro z’ icyumweru gishize ni bwo ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga bwashenye ikiraro cyarimo inka za Kanziga Josephine cyari giherereye mu mudugudu wa Kamazuru, mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye.

Kanziga avuga yasenyewe n’ ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga kandi ngo ari na bwo bwamuhaye icyangombwa cyo kubaka.

Umugenzuzi w’Imyubakire mu Karere ka Muhanga Kwizera Moses avuga ko icyemezo bahaye uyu muturage cyamusabaga kurangiza ikiraro kimwe ariko we akongeraho ikindi ndetse abyubaka ahantu h’agateganyo bityo yemerewe kuba yabyubaka ahandi hemewe.

Mu gihe Kanziga ataremererwa kongera kubaka ikiraro kuri ubu butaka, ibyo ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga buvuga ko bidashoboka avuga ko inka ze yazisubije kurarana n’ abantu ndetse n’ abashumba be bakaba bavuga ko bagiye kwigendera kuko ngo batakwihanganira gukomeza kuribwa n’ imibu yo mu gishanga.

Inkuru irambuye kuri TV1.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!