Ubukungu

Muhanga: Hari aho igishushanyo mbonera cyahagaritse imyubakire.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye mu karere ka Muhanga bemeza ko muri iki gihe bitoroshye kugira ngo bemererwe kubaka cyangwa gusana ibyangijwe n’ ibiza.

Kuba muri aka karere ka Muhanga atari ubonetse wese wemererwa gusana cyangwa kubaka ngo biri kugira ingaruka zikomeye ku bantu batari bake cyane cyane ababoneraga imirimo mu bikorwa by’ ubwubatsi bakunze kuba bari ahazwi nko ku ndege bategereje ko hari uwahabasanga akajya kubaha ikiraka.

Aba bavuga ko ubu bashobora kumara ibyumweru bitatu ntawe urabona ikiraka cyo kuba umufundi cyangwa umuyede mu gihe mu myaka ibiri ishize nta munsi washoboraga kwira bose batabonye aho bakora .

Ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga buvuga ko impamvu iri gutuma ibikorwa byo kubaka bitari gukorwa nka mbere ari uko hashyizweho gahunda yo kurwanya imyubakire y’ akajagari kandi igishushanyo mbonera kimbitse kikaba kitaraboneka ku buso bunini bitewe n’ uko ngo gihenze cyane.

Icyakora umuyobozi w’ aka karere Uwamariya Beatrice avuga ko hari inyigo yakozwe ishobora kuba ifasha abaturage mu gihe iki gishushanyo mbonera kimbitse cyose kitaraboneka.

Kuba igishushanyo mbonera kimbitse cy’ umujyi wa Muhanga kitaraboneka cyose ntibyagize ingaruka ku bari babeshejweho no gutera ibiraka mu kubaka gusa, kuko cyanagize ingaruka ku bakora ibikorwa byo kubumba amatafari, abacuruza ibikoresho by’ ubwubatsi n’ abindi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!