Politiki

Muhanga: Dr Frank Habineza arashimira Leta y’ u Rwanda ko yumvise ibyifuzo bye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ku munsi wa mbere w’ ibikorwa byo kwamamaza abakandida bazahagararira abaturage mu Nteko Ishingamategeko ku mwanya w’ Ubudepite byatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kanama, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) ryahereye mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga.

Umuyobozi w’ Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr Frank Habineza yabwiye abari bitabiriye ibi bikorwa ko imigabo n’ imigambi rifite mu Nteko ishingamategeko idatandukanye cyane n’ iyo ryari rifite umwaka ushize ubwo ryamwamamazaga ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu.

Frank Habineza uza no ku mwanya wa mbere mu bakandida b’ iri shyaka avuga ko imigabo n’ imigambi ritagaruyemo cyane ari iyo Leta yashyize mu bikorwa nyuma yo kubyumva kandi ngo arabiyishimira.

Nyuma yo kuva aha I Mushishiro abakandida b’ Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda biyamamariza kwinjira mu Nteko ku myanya y’ ubudepite bagera kuri 32 bahise bakomereza mu murenge wa Nyamabuye n’ ubundi muri aka karere ka Muhanga.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET