Uburezi

Muhanga: Bamwe mu barihirirwa na FARG mu ishuri rya ICK bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’ uko inama nkuru y’ amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda HEC ihagaritse ishami ry’ itangazamakuru muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi ICK muri Werurwe 2017, ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye FARG na cyo cyahise gihagarika amafaranga azwi nka Buruse(Bourse) cyageneraga abigaga muri iri shami ngo abafashe kwitunga.

Nyuma y’ uko iri shami ryongeye gukomorerwa ,abanyeshuri bahabwaga aya mafaranga bijejwe ko bazakomeza kuyahabwa, none ngo bagejeje igihe cyo gusoza amasomo batarayabona.

Theophile Ruberangeyo umuyobozi wa FARG yavuze ko iki kibazo atari akizi ariko ashimangira ko nibakimugezaho kizakemuka kuko ngo cyoroshye cyane.

Kuba aba banyeshuri bigaga muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi ICK bagiye gusoza amasomo batarabona buruse bagenerwaga na FARG ngo byabagizeho ingaruka zinyuranye zirimo izo kuba batari kubona uko bandika ibitabo ndetse no kwitwa ba bihemu.

Aba banyeshuri bigaga itangazamakuru muri ICK barihirwa na FARG basoje amasomo yabo hari amafaranga ya buruse yo kuva umwaka ushize batarabona mu gihe abenshi bo mu zindi Kaminuza barihirirwa n’ iki kigega bo bamaze kubona n’ ay’ uyu mwaka wose.

Ibitekerezo: 2

  • Hello! Ntabwo ari Journalism gusa kuko hari hafuzwe na faculty ya science and development. Ubwo nabo abafashwaga na FARG basangiye ikibazo. Amafaranga ya bource batabonye na ya tranche ya 3 (75000F) abari bari gusoza nibo byagoye cyane kuko iyo tranche niyo yari kubafasha mubushakashatsi bwabo. Abari bakiri mu myaka yo hasi muri ayo mashami nabo ntibarayabona arko andi yo mujyabihe zakurikiye barayabonye yose kimwe nabandi batari barafungiwe.

  • Ibyo Clement avuga niko kuri kuko and mafaranga bagenerwa yi kubatunga akuricyira icyirarane cy’umwaka ushize barayabonye haba abiga itangazamakuru cg SD cyane kumikoranire myiza yabayobozi bahagarariye aba banyeshuli(coordination) na FARG Byaru biri munzira yo gucyemuka.

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET