Ubuzima

Muhanga:Babangamiwe n’indangururamajwi zisakuza mu isoko rya Muhanga.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Indangururamajwi ni kimwe mu bikoresho by’ ikoranabuhanga byifashishwa mu kugeza ubutuma ku bantu benshi.

Icyakora hari igihe ubu butumwa butagera ku wo bugenewe cyane cyane nk’ iyo amajwi asohoka muri iyi ndangururamajwi amusohokera neza neza mu gutwi.

Zimwe mu ndangururamajwi bivugwa ko zibangamira bamwe mu bo ubutumwa buzisohokamo bugenewe ni izashyizwe mu isoko rya Muhanga.

Abakunze kuba bari hafi y’ izi ndangururamajwi bitewe n’ uko akazi kabo katabemerera kuziva iruhande ni abacuruzi bo muri iri soko cyane cyane abo mu bice bicururizwamo inkweto ndetse n’ imyenda.
Bavuga ko kuri ubu bitagishoboka ko abakiriya babo babagana bitewe n’ uko ngo kumvikana na bo bigoranye.

Ababyeyi bafite abana b’ impinja bo ngo bamaze guta ibibanza byabo bahagarika gucuruza bitewe n’ uko nta mahwemo izi ndangururamajwi zabahaga.
Aba bacuruzi bavuga ko batirengagije ko izi ndangururamajwi zibafitiye akamaro,
Gusa ngo ntikaruta ubuzima bwabo.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Nyamabuye iri soko rya Muhanga ribarizwamo buvuga ko iki kibazo butari bukizi dore ko ngo n’ izi ndangururamajwi nta gihe kinini kirashira zirishyizwemo ariko ngo bugiye kukivugutira umuti bufatanyije na ba nyiri kuzishyiramo.

Kimwe mu byo aba bacuruzi bo mu isoko rya Muhanga bashingiraho bemeza ko izi ndangururamajwi zibateretse hejuru zibabangamiye, ni icy’ uko n’ abazikoreshaga ubwabo bazimutse iruhande bakajya gukorera kure yazo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!