Umutekano

Muhanga: Babangamiwe n’impanuka zo mu muhanda wa Muhanga-Ngororero.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Uyu muhanda ni umwe mu mihanda yo ku rwego rw’ igihugu ikoreshwa n’ ibinyabiziga byinshi byiganjemo amakamyo n’ amagare.Abawuturiye ndetse n’ abawukoresha bavuga ko ukunze kuberamo impanuka bitewe n’ uko ibi binyabiziga biwunyuramo biba bifite umuvuduko mwinshi kandi ukaba unambukiranywa n’ abanyamaguru benshi biganjemo abana bato baba bava cyangwa se banajya ku mashuri.

Icyifuzo cy’ aba baturage ni uko uyu muhanda washyirwamo ibigabanya umuvuduko bizwi nka "Dos d’ âne" kuko ngo nibitaba ibyo uzakomeza guhitana abawukoresha.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga buvuga ko bitewe n’ uko uyu muhanda uri ku rwego rw’ igihugu ngo buzasaba Minisiteri y’ ibikorwaremezo kuwusura ikareba niba koko icyifuzo cy’ aba baturage gifite ishingiro.

Nubwo igihe nyacyo uyu muhanda uzatangira gusubirwamo kitaratangazwa biravugwa ko biri mu mushinga dore ko watangiye no kwangirika cyane cyane ku gice cya Karongi.

Benshi mu bawukoresha bashimangira ko ikorwa ryawo ryaba rifite ishingiro kuko ubu ari wo usigaye ukoreshwa cyane n’ ibinyabiziga byerekeza mu burengerazuba nyuma y’ aho uwa Rusizi- Nyamasheke- Karongi wakorewe, bimwe mu binyabiziga byacaga mu wuca mu ishyamba rya Nyungwe bikaba bitakiwucamo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET