Uburezi

Muhanga: Abakobwa biga mu mashuri yisumbuye barifuza kudefiriza.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bivugwa ko umusatsi ari kimwe mu biranga ubwiza bw’ umukobwa cyangwa se ubw’ umugore.

Iki kikaba na kimwe mu bice by’ umubiri bene aba bakunze kwitaho cyane.
Nyamara abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Muhanga mu bijyanye n’ ubukerarugendo bavuga ko uburenganzira bwo kwita ku misatsi yabo babwimwe n’ ubuyobozi bw’ aka karere mu gihe ngo abo mu tundi turere bo babuhabwa.

Ibi ngo bituma iyo bagiye mu imenyerezamwuga basuzugurwa bitewe n’ uko baba bagaragara nk’ abana.

Sebashi Claude ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga twavuganiye ku murongo wa Telephone yatubwiye ko kutemerera abanyeshuri b’ abakobwa biga mu mashuri yisumbuye Kudefiriza atari umwihariko w’ akarere ka Muhanga kuko ngo ari amabwiriza ya Minsitiri w’ uburezi.

Ahantu hatandukanye cyane cyane mu mujyi wa Kigali mu bigo by’ amashuri byigenga bitari bike byaho, abanyeshuri babyo batunganya imisatsi yabo uko babyifuza ariko abiga mu yisumbuye yigenga yo mu karere ka Muhanga barimo n’ abavuga ko kudefiriza ari ingenzi mu myigire yabo bo ntibabyemererwa.

Ubuyobozi bw’ aka karere buvuga ko ari amabwiriza ya Minsitiri w’ uburezi buba buri kubahiriza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!