Imibereho y’abaturage

Huye: Abayobozi mu midugudu n’utugari bashyigikira ibiyobyabwenge ngo bahagurukiwe

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe abatuye umurenge wa Huye mu karere ka Huye,basaba leta gushyira imbaraga mu guhana abacuruzi n’abakoresha ibiyobyabwenge bigaragara aho batuye,ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buravugako bwatangiye guhana bamwe mu bayobozi b’inzego z’imidugudu n’utugari bahishira kandi bakanagira uruhare mu gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge.

Akagali ka Sovu mu murenge wa Huye,ni kamwe mu tugaragaramo inzoga zitemewe zikorwa n’abaturage.Zimwe mu ngaruka zazo kimwe n’ibindi biyobyabwenge nkuko zidasiba kugarukwaho, ni ibyaha birimo urugomo nk’ibyabaye muri aka kagali mu kwezi gushize kwa cyenda,byanateye urupfu aho uwari umwe mubagize irondo ry’umwuga yishe uwo bari basangiye bene izo nzoga.Abatuye aha mu kagali ka sovu bavugako noneho hasigaye hari n’abacururiza mu ngo bitari akabari kazwi,aho usanga nta rutoki abacuruza bagira ariko bagahorana urwagwa rwa buri gihe.Usibye inzoga,muri aka gace ngo hagaragaramo n’urumogi,usanga rukoresha ibyaha binyuranye birimo ubujura n’urugomo.

Aha ngo ubuyobozi bukwiye kwita kugenzura bene ubu bucuruzi ariko hatibagiwe na bamwe mu bahabwa zimwe mu nshingano mu buyobozi bw’ibanze nabo bamwe muribo ugasanga bakoresha ibiyobyabwenge.

Ibivugwa n’abaturage bimwe ntibitinda kugaragara,nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Huye Cassiyani Dukundimana yemezako hari umwe mu bashinzwe umutekano mu mudugudu w’agakombe mu Kagali ka Rukira uherutse gufatanwa kanyanga litiro 42 ubu bakaba bafunze,hari n’abandi bayobozi mu murenge wose bagikorwaho ubugenzuzi ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kuko ngo biba bidakwiye umuyobozi.

Cyakora ngo ikikiri imbogamizi ni uburyo abacuruza ibi biyobyabwenge bagira amayeri menshi yo kwihisha ubuyobozi,nk’aho twasuye uvugako yabiretse ariko atwemerera gusa kutwereka umwobo mu nzu mucyumba yabihishagamo. Ubuyobozi bukavugako guhashya ibi biyobyabwenge ari urugamba rusaba gufatanya,n’abaturage n’ubuyobozi hatangwa amakuru yafasha gutahura abacuruza ibiyobyabwenge.

Camille NDIKUMANA

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!