Politiki

Misiri: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ubucuruzi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu Misiri mu nama ya kabiri yiga ku bucuruzi muri Afurika(Africa 2017), aho biteganyijwe ko aza kwitabira ikiganiro n’Urubyiruko rwiteje imbere kuri uyu mugabane.
Ni inama y’iminsi itatu yahurije hamwe abantu basaga 1500 baganira ku bufatanye bw’ibihugu no guhanga imirimo ku mugabane wa Afurika.
Yateguwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi, ikaba ibera mu Mujyi wa Sharm El Sheikh.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri barindwi barimo uwa Guinea, Chad, u Rwanda, Cote d’Ivoire, Ibirwa bya Comores, Somalia na Misiri yakiriye iyi nama.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!