Imyidagaduro

Rwanda: Minisitiri w’umuco yasobanuye impamvu abagize sauti sol batumiwe ntibaririmbe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Minisitiri w’umuco na siporo UWACU Julienne yiseguye ku bakunzi b’umuziki n’itsinda rya Sauti Sol ryatumiwe rigataha ridataramiye abakunzi baryo mu gitaramo ryari ryatumiwemo cyo gutangiza iserukiramuco rya fespad.

Sauti Sol ni bamwe mu bahanzi bari ku rutonde rw’abagombaga gutaramira abitabiriye igitaramo cyo gutangiza iserukiramuco rya Fespad kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2018 gusa byaje gutungurana ubwo abari bitabiriye iki gitaramo nyuma yo gutegereza umwanya baje kubwirwa ko bakwitahira ko batagitaramiwe n’iri tsinda.

ibintu byababaje benshi mu bantu bari bitabiriye iki gitaramo, aho bamwe bakekaga ko iri tsinda ari ryo ryabiteye rikagera i kigali rikererewe dore ko aba basore bari bavuye mu gihugu cya Zambia aho bari bataramiye kuwa gatandatu
mugihe abandi bo bakekaga ko byatewe na Minispoc dore ko ari nayo ifite mu nshingano gutegura iki gikorwa.

kuri uyu wa mbere ni bwo abagize itsinda rya sauti sol basohoye itangazo rigenewe abakunzi babo mu Rwanda bava imuzi impanvu yabateye kutaririmba.

Iri tangazo ryanditse mu rurimi rw’icyongereza ritangira rigira riti ’’Dufashe akanya ko kugira ngo twisobanure kw’ihagarikwa ry’igitaramo twagombaga gukora mu ijoro ryacyeye kuko natwe byatubabaje’’

Aba basore bakomeza batangaza ko ikibazo cyatewe n’uwateguye iri serukiramuco,
dore ko bategewe indege yagombaga kugera i Kigali i saa 09:30 z’ijoro kandi iki gitaramo cyaragombaga gusozwa i saa 10:30 z’ijoro, bakomeza basobanura ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo bagere aho igitaramo kiri bubere ariko bagatungurwa no kubwirwa ko batakiririmbye.

Yifashishije twitter handle ye Minisitiri w’umuco na siporo UWACU Julienne nawe yagize icyo avuga ndetse anisegura ku bakunzi b’umuziki n’itsinda rya sauti sol ryatumiwe rigataha ridataramiye abakunzi baryo
yagize ati “Njyewe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo turisegura ku bwo kuba hari ibitaragenze neza mu itangizwa rya FESPAD nk’uko byari byitezwe ku mpande zombi haba ku bahanzi n’Abanyarwanda muri rusange. Twiseguye kuri Sauti Sol, kuri buri muhanzi ndetse n’abafana muri rusange ku ntege nke twagize. Amasomo twakuyemo ntabwo azapfa ubusa.”

Reba amashusho y’indirimbo ya sauti sol bakoranye na Nyashinski bise Short N’ Sweet

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!