Amahanga

Maldives: Perezida Abdulla Yameen yatunguwe no gutsindwa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Muri Maldives, Abdulla Yameen, perezida wari usanzweho muri iki gihugu yatsinzwe amatora bimutunguye, kuri ubu yemeye ko yatsinzwe kandi ashyigikiye amahitamo y’abaturage, nyuma yuko ibyavuye mu matora y’umukuru w’iki gihugu bitangaje ko Ibrahim Mohamed Solih utavuga rumwe n’ubutegetsi ari we watsinze amatora.

Mu ijambo yavugiye kuri Television,mu magambo ye yavuze ko abanyagihugu ba Maldive bafite ijambo…kandi ko yemeye ibyavuye mu matora.

Abdulla Yameen w’imyaka 59 y’amavuko, yanatangaje ko yahuye na prezida watowe Ibrahim Mohamed Solih mu biro by’umukuru w’igihugu,akamushimira mbere y’iryo jambo yavugiye kuri television.

Ibrahim Mohamed Solih wabaye umudepite igihe kinini, yari umukandida w’amashyaka 4 yishyize hamwe, amashyaka afite abayobozi bahunze n’abari muri gereza.

Akaba yegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu n’amajwi 58% mu gihe, Abdulla Yameen we yagize amajwi 42%, nkuko ibyavuye mu matora bibigaragaza.

Umubare w’abitabiriye amatora bari bemerewe gutora ukaba wari kuri 89%. Abdulla Yameen akaba kandi yatangaje ko yakoreye abaturage mu kuri kugira ngo ateze imbere ubukungu bw’igihugu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!