Imikino

MUSANZE: Umutoza wa Les Amis Sportif yitabye Imana.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Rugambwa Jean Baptiste Yitabye Imana zize impanuka ikomeye cyane ubwo yagongwaga n’ikamyo we ari kuri moto

Uyu wari uzwi cyane nka John yakoze impanuka ikomeye ubwo yavaga I Rubavu mu masiganwa yari agamje gutegura abakinnyi bazakina Tour du Rwanda ya 2018,izatangira taliki 05/08/2018 ikazasozwa taliki ya 12/05/2018.

Mubazitabira Toue du Rwanda 2018,harimo n’ikipe ya Les Amis Sportif y’I Rwamagana ari yo Rugambwa John Baptiste abereye umutoza n’umuyobozi,yarimo kubategura rero ngo bazahagararire u Rwanda neza,ni imyiteguro yari igamije ahanini kumenyereza abakinnyi inzira bazakoresha.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018 ni bwo bahagurutse i Musanze berekeza i Karongi,bukeye ku cyumweru bahaguruka Karongi berekeza Rubavu,nk’imihanda izakoreshwa bwa mbere muri tour du Rwanda.

Ubwo iri siganwa ryari rishojwe kuri iki cyumweru, Rugambwa John Baptiste yafashe moto akoresha arataha,ubwo yari mu nzira yerekeza Kigali-Rwamagana ni bwo yakoze Impanuka ageze kuri Base.

Umunyamabanga Mukuru muri FERWACY MURENZI Emmanuel yemeje iyi nkuru y’akababaro,avuga ko Polisi yabatangarije ko yakoze impanuka ubwo yari anyuze kuri Bus itwara abagenzi agahura n’ikamyo yamugonze nabi agahita yitaba Imana.

Uyu mugabo ari mu bantu bitangiye iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda, akaba yari umuyobozi w’iyi kipe, yari anabereye umutoza, akaba yarakoze akazi kanini mu kuzamura abakinnyi benshi babaye ibihangange muri uyu mukino hano mu Rwanda.
Abakinnyi bakomeye nka Adrien Niyonshuti, Valens Ndayisenga, Areruya Joseph begukanye Tour du Rwanda bazamukiye aha i Rwamagana, kimwe na Ruberwa Jean Damascene , Girubuntu Jeanne d’Arc bose bazamutse bigizwemo uruhare n’uyu nyakwigendera.

Umurambo w’uyu wari umutoza wa Les Amis Sportif ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya Nemba.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!