Imibereho y’abaturage

Kirehe -Nyamugari : Bugarijwe n’inzara batewe n’amapfa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Gaston Nirembere.

Abaturage bo mu murenge wa Nyamugari akarere ka Kirehe baravuga ko bugarijwe n’ikibazo cy;inzara batewe n’izuba ryavuye ari ryinshi maze imyaka bahinze iruma kuburyo ngo hari imiryango yatangiye gusuhuka kubera inzara
Kubera iki kibazo cy’inzara bavuga ko bahanganye nacyo, ngo bituma imiryango imwe n’imwe ifata icyemezo cyo gusuhuka maze ikajya gushakira imibereho mu tundi duce twa kure ndetse ngo hari n’abagiye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda birimo Uganda na Tanzaniya
Bitewe n’ ubuzima babayemo bavuga ko butaboroheye na gato, aba baturage barasaba ko bafashwa kubona ibiribwa byabunganira mu gihe bategereje ko ikirere cyazongera kuba cyiza maze bakongera guhinga .
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamugari , Mwiseneza Ananie yavuze ko barimo gufatanya n’izindi nzego kugira ngo barebe uko bagoboka aba baturage kandi ngo hari n’ingamba zafashwe zijyanye na gahunda yo kuhira imyaka mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo kuburyo burambye.
Naho kubijyanye no kuba hari imiryango bivugwa ko yasuhukiye ahandi kubera iki kibazo ,uyu muyobozi vavuze ko atari ugusuhuka ahubwo ngo ni uburyo busanzwe ko umuntu ashobora kujya gushakira imiberaho ahandi maze akongera akagaruka
Si ubwa mbere muri ibi bice bitandukanye byo mu ntara y’uburasirazuba havuzwe iki kibazo cy’izuba riva igihe kirekire maze imyaka y’abaturage ikumira mu mirima dore ko abaturage bavuga ko hashize imyaka itatu bahanganye n’iki kibazo cyo kubura imvura bityo bahinga bikuma.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano