Imibereho y’abaturage

Kirehe: Impunzi zirasaba ko hongerwa ingano y’ifu zihabwa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu babyeyi bari mu nkambi y’impunzi y’abarundi ya Mahama mu karere ka Kirehe, baravuga ko igihe bamara bahabwa ifu y’imfashabere cyakongerwa kikava ku mezi 5 n’igice kikagera ku myaka 2, n’ifu bahabwa ikongerwa.

Ministeri ifite ifite impunzi mu nshingano zayo MIDIMAR, iravuga ko ubufasha bw’abaterankunga bwagabanyutse ariko ngo bazakomeza gukora ubuvugizi barebe ko hari icyakwiyongeraho.

Ibi abaturage babitangaje, ubwo kuri uyu wa gatatu Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi Jeanne d’Arc De Bonheur, yasuraga akafungura kumugaragaro ibyumba by’irerero ry’abana bigera ku 8, n’ibibuga byo gukiniraho by’abana.

Ababyeyi bari muri iyi nkambi ya Mahama, babwiye TV na Radio One ko abagore batwite bahabwa ibiro 3 by’ifu bakabifata 2 mu kwezi, kugeza ku mezi 6 nyuma yo kubyara ubundi bakirwariza. Aba babyeyi barasaba ko iyi fu bazajya bakomeza kuyihabwa kugeza byibuze umwana agejeje imyaka ibiri.

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi Jeanne d’Arc De Bonheur, avuga ko bitewe n’umubare w’impunzi wiyongereye ku isi, ubufasha bw’abaterankunga bwagabanutse ariko ngo bazakomeza gukora ubuvugizi barebe ko hari icyakwiyongera ku byo babona.

Inkambi y’ impunzi ya Mahama, ni imwe mu nkambi ziri mu Rwanda zirimo abantu benshi, kugeza ubu iyi nkambi icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 58, ikaba iherereye mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Kirehe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!