Imibereho y’abaturage

Kirehe: Barasaba kongererwa iminsi yo kujya guhaha muri Tanzaniya.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu mirenge yo mu karere ka Kirehe ihana imbibi n’umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya barasaba ko bakongererwa iminsi yo kwambuka bajya guhahira muri Tanzaniya dore ko ngo umunsi umwe gusa mu cyumweru bemerewe babona utabahagije .

Aba baturage bo mu mirenge ikora ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya baravuga ko kuba bemerewe umunsi umwe gusa mu cyumweru wo kwambuka bajya guhahira muri Tanzaniya, ku bwabo babona udahagije bakurikije ibyo baba bakeneye, dore ko ngo iyo bambutse umupaka bagiye guhaha buri muturage atagomba kure nza ibiro 10 by’umuceri.

Kubera uburyo babona umunsi umwe gusa mu cyumweru utabahagije , aba baturage barasaba ababishinzwe ku ruhande rw’u Rwanda ko bishobotse hakongerwa iminsi yo kwambuka bajya guhahira muri Tanzaniya.

Kuri iki kibazo, Guverineri w’intara y’uburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko kugeza ubu uburyo bwashyiriweho aba baturage bwo kwambuka bajya guhahira muri Tanzaniya abona nta kibazo kirimo , ku bijyanye no guhahirana ndetse no kugendererana kuko ngo byahawe umurongo mwiza.

Kuba aba baturage basaba kongererwa iminsi yo kwambuka bajya guhahira muri Tanzaniya babihuza no kuba muri aka gace batuyemo bakunze kwibasirwa n’amapfa aterwa n’izuba ,bityo rero ngo kongerwa iminsi yo kwambuka bajya guhahira muri Tanzaniya bikaba byatuma ufite amafaranga bimworohera kujya gushakirayo amaramuko.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!