Imibereho y’abaturage

Kirehe: Akagari ka Mubuga ntikarigera amazi meza.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Musaza ho mu karere ka Kirehe baravuga ko abatuye ako kagari bose bavoma ibirohwa byo mu kadendezi k’amazi ko muri aka gace.
Iki bavuga ko ari ikibazo gikomereye ubuzima bwabo kubera ingaruka zikomeye zituruka kuri ayo mazi.

Aba baturage bavuga ko ayo mazi bavoma nayo ari mabi dore ko ubwo bamwe baba bavoma usanga abandi bari usanga bavoma bayakandagiramo ndetse ngo n’imyanda ituruka ku misozi nayo ikaba yiroha muri ayo mazi bavoma, ibi byose ngo bikagira ingaruka ku buzima bwabo.

Kubera ubwinshi bw’abaturage bavoma kuri ako kadendezi k’amazi ngo kenshi na kenshi kugira ngo umuntu ufite intege nke cyangwa se umwana ashobore kuvoma nabyo usanga ari ikibazo kubera ko baba baharwanira ari benshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musaza Majyambere Jean Claude yemera ko aka kagali ka Mubuga katigeze amazi meza koko ariko agashimangira ko ku bufatanye n’akarere ka Kirehe ngo hari gahunda yatangiye igamije kugeza amazi meza muri aka gace bityo ngo iki kibazo cyo kutagira amazi meza ba batutrage bahanganye nacyo kikaba cyakemuka. Uyu muyobozi ariko nta gihe agaragariza iki kibazo kizakemukira gusa agarukira gusa ku kwizeza aba baturage ko bashonje bahishiwe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET