Politiki

Kigali: Urubanza rwa Kizito Mihigo rwimuriwe mu rukiko rushya.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Kamena 2018 ni bwo urubanza rw’umuhanzi Kizito Mihigo rwagombaga kuburanishirizwa mu rukiko rw’ikirenga gusa ubuyobozi bw’inkiko mu rwanda bwatangaje ko uru rubanza rwasubiswe rukaba rwimuriwe mu Rukiko rw’ubujurire.

Kizito Mihigo yamenyekanye mu Rwanda mu buhanzi bw’indirimbo z’Imana n’izindi zitandukanye.
Mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 2014 ni bwo uyu muhanzi yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho n’ibindi, nyuma ni bwo urukiko rukuru rwamukatiye imyaka 15,ruhamije ibyo byaha cyane ko na we ubwe yabyiyemereraga ndetse akabisabira n’imbabazi.Nyuma y’imyaka itatu afunzwe ,Kizito Mihigo yajuririye igihano yahawe mu rukiko rw’ikirenga asaba ko igihano yahawe cyagabanuka.
Mu kwezi kwa 5, uyu mwaka wa 2018 ,Urukiko rw’Ikirenga rwasubitse urubanza ku bujurire bw’igihano yahawe, bitewe nuko umwe muri bagenzi be baburanishirijwe hamwe bene ibyo byaha witwa Dukuzumuremyi Jean Paul nta mwunganizi mu mategeko yari afite, bityo urubanza rwimurirwa ku itariki 11 Kamena 2018.
Ubwo yageraga mu rukiko rw’ikirenga kuri uyu wa mbere, mu mpuzankano iranga abagororwa, Kizito Mihigo aherekejwe n’umwunganizi we mu Mategeko Me Mukamusoni Antoinette, babwiwe n’ubwanditsi bw’uru rukiko ko urubanza rwimuriwe mu Rukiko rushya rw’ubujurire dore ko rutaranatangira ku mugaragaro.
Kuri iri subikwa ry’uru rubanza TV na Rdio One byaganiriye n’umuvugizi w’inkiko mu Rwanda MUTABAZI Harrison avuga ko kuba uru rubanza rwimuriwe muri uru rukiko ari uko itegeko rishya rishyiraho urukiko rw’ubujurire riteganya ko imanza zivuye mu rukiko rukuru zizajya zijya mu rukiko rw’ubujurire ngo kuko zose zitahita ziburanishwa n’urukiko rw’ikirenga.
Tariki 27 /02/ 2015 ni bwo urukiko rukuru rwahamije Kizito MIHIGO icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, n’icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.
Muri iyi dosiye Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe imyaka 25 akaza gutoroka gereza, Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe imyaka 30 na Niyibizi Agnes waje kugirwa umwere.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!