Umutekano

Kigali: Umusirikare ukekwaho kwica umuntu kuri Cosmos yatangiye kuburanishwa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

kuri uyu wa kane urukiko rwa Gisirikare ruherereye mu Murenge wa Nyamirambo, rwatangiye kuburanisha urubanza rw’umusirikare ufite ipeti rya Sergeant , n’abandi bantu 2 batari abasirikare bombi bakekwaho kuba baragize uruhare mu rupfu rw’uwitwa Niyitanga Jean Claude warasiwe ahitwa kuri Cosmos mu karere ka Nyarugenge.

Imbere y’inteko y’abacamanza 4 barimo n’umwanditsi w’uru rukiko, mu cyumba cya mbere cy’iburanisha, abaregwa uko ari 3, aribo Sgt Rutare Jean Bosco mu myenda y’igisirikare, Nsanzabarinda Louis, na Musanabandi Saada bombi bambaye imyenda y’ibara ry’icyatsi, bose bari bahari hamwe n’umwunganizi wabo mu mategeko Me NDUTIYE Youssuf.

Aba bombi barakekwaho kuba mu ijoro ryo ku itariki ya 6/09/2018, baragize uruhare mu iyicwa rya Niyitanga J.C. bivugwa ko yarashwe amasasu 2 mu gatuza na Sgt Rutare agahita yitaba Imana, amurasiye mu muhanda uri mu mudugudu wa Rwezamenyo mu murenge wa Rwezamenyo inyuma y’ahazwi nka COSMOS.
Mu rukiko ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Niyitanga Jean Claude yarashwe bamwita ko ari igisambo, ibintu byahakanwe n’umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’uyu mugabo bivugwa ko yari asanzwe ari n’umugore we nubwo batasezeranye byemewe n’amategeko.

uyu kandi akaba ari nawe bivugwa ko yahuruje umuyobozi w’umudugudu nawe witabaje irondo, maze abanyerondo bahamagara Sgt Rutare wacungiraga umutekano muri ako gace bamubwira ko hari igisambo cyabateye.
Ubwo baburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Sgte Rutare J.C, yabwiye abacamanza ko icyamuteye kumurasa ari uko yamututse akamubwira amagambo y’urukozasoni, ikindi ngo akamwereka amafranga y’u Rwanda ibihumbi 20, amubwira ko afite ubushobozi bwo kuba yamuhemba akamukura mu mbeho, Sgt Rutare yemereye urukiko ko yarashe uyu Nyakwigendera ariko ko yamurashe atabishaka, ko yashatse kumurwanya.

Gusa nyuma y’ibyavuzwe n’uyu musirikare ,kum ngingo ishimangira ko uwarashwe yari umujura byamaganiwe kure n’ umwe mu bavandimwe ba Niyitanga J.C wari witabiriye urubanza wavuze ko Murumuna we atari umujura kuko yari yifashije.

Uwunganira abaregwa Maitre NDUTIYE Youssuf yabwiye Tv na Radio one ko ikigiye gukurikira ari ukuburana urubanza mu mizi.

Kuri uyu wakane abaregwa baburanaga ku ifunga n’ifungurwa, aho abacamanza banzuye ko icyemezo cy’urukiko kizamenyekana kuwa mbere tariki 8/ 10/ 2018.

Yanditswe na Paluku Rene Pedro.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!