Imikino

Kigali: Rayon Sport yeretse abafana bayo abakinnyi n’imyambaro mishya.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Imbere y’imbaga y’abafana benshi cyane ,bari buzuye stade nto y’i Remera,ikipe ya Rayon Sport yamuritse imyambaro izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019,itanga nomero abakinnyi bazakoresha ndetse inerekana abaterankunga bazafatanya.

Muri iyi myambaro harimo umwe wiganjemo ubururu izajya ikina yakiriye,uwiganjemo umweru izajya ikoresha yasuye,hakaba n’undi umwe wa 3 wiganjemo umuhondo izajya yambara yagiye hanze y’u Rwanda mu gihe hari indi kipe bihuje amabara aho batanze urugero ku ikipe ya Enyimba yo muri Nigeria.

Iyi kipe kandi izaba ifite umwambaro wihariye w’imyitozo,ikagira n’indi ibiri abakinnyi bazajya bambara bari kuruhuka, gutembera cyangwa baza ku kibuga. Abatoza n’abandi babafasha nk’abaganga,na bo bahawe imyenda yabo ku buryo Rayon Sport aho izajya ijya hose izaba isa neza.

Mu gutanga nomero abakinnyi bazambara,MANISHIMWE Djabel yahawe No 10,mu gihe 28 yambaraga yafashwe na murumuna we TUYISHIME ALTIJAN,RWATUBAYE Abdul yahawe No 23 yambarwaga na KWIZERA Pierrot,BASHUNGA Abouba yahawe No 1 yambuwe NDAYISHIMIYE Eric (BAKAME),MUHIRE Kevin yasubiranye No 11 yambarwaga na Tshabalala Umwaka ushize, Prosper Dankor Kuka ahabwa No 8 yambarwaga na Kevin,TUYISHIME Eric wavuye mu ikipe ya APR FC,yahawe No 15 yambarwaga na Faustin USENGIMANA.

Byari ibirori bidasanzwe abafana ba Rayon Sport Sport bishimye cyane,abahanzi bose bashimishije abari aho, yaba King James,Eric Sendeli wanamuritse indirimbo nshya yakoreye ikipe ya Rayon Sport,Safi Madiba na Queen Cha ubyarwa n’umuganga w’iyi kipe Dr MUGEMANA Charles wanabyinaye n’umukobwa we.
Umutoza Wa Rayon Sport yagaragaje indi mpano itari ugutoza, dore ko yabyinanye akanyamuneza benshi bakamutangarira.

Abafana ba Rayon Sport bari bitabiriye ari besnhi cyane nka March Generation Fan Club mu ibendera ryabo rinini cyane,bari bahari ku bwinshi,Gikundiro Forever,Blue winners n’izindi Fan Club zose za Rayon Sport zari zihari ndetse zanahembewe Ingufu zagaragaje mu kuba inyuma ya Rayon Sport mu mwaka ushize w’imikino,bayifana banatanga amafaranga.

Nubwo byari ibyishimo bidasanzwe ariko umunyezamu w’iyi kipe uherutse guhagarikwa ari we NDAYISHIMIYE Eric BAKAME ntiyahagaragaye nubwo ari ku rutonde,ndetse ngo akaba amaze amezi 4 yose adahebwa nubwo perezida wa Rayon Sport Paul MUVUNYI yavuze ko ntabyo azi aho yagize ati "Bakame ni umukinnyi wacu kugeza igihe amasezerano ye azarangirira,ibyo guhembwa sinjya mbimenya mwabibaza staff technique"

Ikindi cyahindutse nuko noneho ku myenda y’abakinnyi ba Rayon Sport nta mazina azaba yanditseho ngo kubera ko batanze isoko ryo kubakorera imyenda bataramenya abakinnyi bazagenda,abazasigara n’abaziyongeramo, gusa Muvunyi yavuzeko ubutaha amazina azaba ariho.

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sport Manzi Thierry yavuze ko abakinnyi bafite ari beza ku buryo biteguye gutwara igikombe,"abafana ba Rayon Sport baratwishimiye ni yo mpamvu duhora dushaka kwerekana ko dushoboye,dutsinda,ikipe ya Rayon Sport udatsinda nta muntu wabona akuri inyuma,(.......) dufite abakinnyi beza ,kugeza aka kanya ni bo bakinnyi dushingiyeho kandi beza kuba twarangiza shampiyona kandi twitwaye neza."

Paul Muvunyi uyobora Rayon Sport yavuze ko intego bahaye staff Technique ari ugutahiriza umugozi umwe,shampiona ikazagenda neza kurusha uko ubushize yagenze.

Uyu muhango wabaye mu gihe habura iminsi ine ngo ikipe ya Rayon Sport ikine umukino wayo wa kabir wa shampiyona y’uyu mwaka,aho izakina na Mukura Victory Sport et Loisir ku cyumweru saa 15h30 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!