Politiki

Kigali: Kwishyira hamwe kwa Afurika ntibigire icyo bisiga inyuma - Perezida Kagame.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

yanditswe na Jean de Dieu Kalinijabo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME aravuga ko mu gihe Afurika iri mu nzira yo kwishyira hamwe mu bijyanye n’ubuhahirane hadakwiye kugira urwego rusigara inyuma.

Yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango utangiza Ihuriro ku bukungu mu nama nyafrika yiga ku guteza imbere uyu mugabane hifashishijwe ikoranabuhanga Transform Africa 2018.

Ku nshuro ya 4 y’iyi nama nyafrika yiga ku guteza imbere uyu mugabane hisunzwe ikoranabuhanga, haragarukwa cyane ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu kwihutisha isoko rusange rya Afrika. Ni isoko rikubiye mu masezerano ibihugu 44 bya Afrika biherutse gushyiriraho umukono I Kigali agamije gufungurirana imipaka ibihugu bya Afrika bigahahirana ndetse bikoroshya n’urujya n’uruza rw’abantu. Nubwo bimeze bityo ariko abikorera bo kuri uyu mugabane bagaragaza ko kuba bagihura n’imbogamizi mu bijyanye no kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko nkuko babyifuza bishobora kuzabangamira iterambere ryifuzwa muri Afrika.

Strive Masiyiwa umuyobozi mukuru w’ikigo Econet
Ati ”Igihe cyose abacuruzi bacu n’abandi bari muri uru rwego batoroherwa no kwambuka no kwambutsa ibicuruzwa byabo, uyu mugabane wacu ntuzatera imbere. Ntituzahanga imirimo.”

Perezida Paul KAGAME yagarutse ku buryo bugoranye bwifashishwa ku muntu uva mu gihugu cya Afrika ajya mu kindi ndetse n’itumanaho rigorana hagati y’abanyafrika, gusa agaragaza ko mu gihe Afrika iri mu nzira yo kwishyira hamwe mu bijyanye n’ubuhahirane hadakwiye kugira urwego rusigara inyuma.

Ati”Iyo tuvuze guhuza ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, byose bigomba kujyana. Rimwe na rimwe bisaba ko uva hano ukabanza kunyura mu Burayi mbere kugaruka muri Afrika. Ni nako bimeze mu bijyanye no gutumanaho.

Kuki ibyo tutabikora ngo ntibikabe ngombwa ko bibanza kunyura iyo hose ahubwo bikabera ku mugabane wacu gusa? Ese ibi byatunanira kubikemura? Ntacyo twaba dukoze twishyize hamwe ibi tukabyibagirwa.”

Perezida KAGAME avuga ko byose bishimangirwa n’ubushake bwa politiki butareba guverinoma z’ibihugu gusa kuko ngo n’ Abikorera bakeneye ubu bushake buzana no kubitekerezaho no kubihuza n’inyungu z’umugabane n’abaturage ba Afrika.

Iyi nama iri kwiga ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu kwihutisha isoko rusange rya Afurika itegerejwemo abayobozi mu nzego zitandukanye n’abikorera basaga 4000 baturuka mu bihugu 80.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET