Politiki

Kigali: Kizito Mihigo yisubiyeho ku bujurire yari yatanze mu Rukiko rw’Ikirenga.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri uyu wa mbere , umuhanzi akaba n’umuririmbyi Kizito Mihigo na mugenzi we Dukuzumuremyi Jean Paul wasezerewe mu gisirikare bageze mu rukiko mu ma saa mbili za mugitondo, ariko ku mpamvu y’izindi manza urukiko rw’ikirenga rwagombaga kuburanisha bo batangira kuburana mu ma saa tanu n’igice z’amanywa.

Muri iri buranisha ritamaze iminota irenga 15, umucamanza yabajije Kizito na mugenzi we Dukuzumuremyi niba tariki ya 27 z’ukwa 6 uyu mwaka aribo bandikiye urukiko rw’ikirenga mu ibaruwa itasomewe mu rukiko, bavuga ko baretse ibirego byabo by’ubujurire bari baratanze nyuma yo guhanishwa imyaka 10 y’igifungo kuri Kizito na 30 kuri Dukuzumuremyi maze bombi bemerera urukiko ko aribo kandi ko bagikomeye kuri icyo cyemezo.

Me MUKAMUSONI Antoinette wunganira Kizito na Me NTABWOBA Blandine wunganira mu mategeko Dukuzumuremyi nabo babwiye urukiko ko ntacyo bahindura ku myanzuro abakiliya babo bifatiye, maze urukiko rubaza ubushinjacyaha, nabwo bwemeza ko kureka ikirego ari uburenganzira bw’umuburanyi mu gihe cyose urubanza rutarafatwaho umwanzuro.

Nyuma yo kumva impande zose, urukiko rw’ikirenga rwemeje ko kureka ibirego byabo by’ubujurire bari baratanze byakurikije amategeko kandi ko babyemererwa n’ingingo y’186 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, bityo ko rubibemereye.

Yaba ubushinjacyaha, abacamanza, abunganizi ndetse n’abaregwa ubwabo nta n’umwe wigeze agaruka ku mpamvu yatumye abaregwa bareka ibirego byabo by’ubujurire bari baratanze nyuma yo kugatirwa n’urukiko rukuru mu 2015. Ibi bisobanuye ko hazagumaho icyemezo cy’urukiko rukuru rwari rwarafashe nubwo kubw’impamvu zitandukanye zirimo n’imbabazi z’umukuru w’igihugu aba bashobora kubabarirwa mbere yuko barangiza ibihano bahawe.

Muri Mata 2014 ni bwo Kizito Mihigo umuhanzi akaba n’umuririmbyi, Cassien NTAMUHANGA wari umunyamakuru, Jean Paul Dukuzumuremyi wasezerewe mu gisirikare na Agnes Niyibizi wari umunyeshuri batawe muri yombi bashinjwa ibyaha byo Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, Ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, Ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu no Gucura umugambi w’ubwicanyi.

Mu kwezi kwa 2 kwa 2015, urukiko rukuru rwakatiye DUKUZUMUREMYI imyaka 30, Cassien NTAMUHANGA uherutse gutangazwa ko yatorotse gereza akatirwa imyaka 25, Kizito Mihigo akatirwa imyaka 10 naho Agnes Niyibizi agirwa umwere .

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET