Umutekano

Kigali: Abantu barimo gupfa mu buryo bw’amayobera.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo bahasanze umuntu wapfuye bikeka ko yishwe.
Urwego rushinzwe Iperereza mu Rwanda RIB rwatangaje ko kugeza ubu bakiri mu iperereza hataramenyekana icyamwishe.

Mu rukerera rwo kuri uyu wagatanu ku gahanda kari ruguru ya Gare ya Kabuga ni ho uyu mugabo utaramenyekana umwirondoro we nyawo wari uzwi nka Mbarimo Mbazi yasanzwe yapfuye.

uyu mugabo wakoraga akazi ko kwikorera imizigo abazwi nk’abakarani, bamwe muri bagenzi be bamubonye ngo bakeka ko yaba yazize inkoni dore ko hari umugabo umwe yari afitiye amafaranga wamukuye mu kabari kuri uyu wa kane nyuma bakamubona yapfuye.

Nubwo aba bakeka ko yaba yazize inkoni, UMUHOZA Jean Marie Vianne ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu wa Masango we ngo akeka ko yaba yari asanzwe arwaye dore ko nta kigaragaza ko yakubiswe.

Mbabazi Modeste ,umuvugizi w’agateganyo w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ku murongo wa Telefone yabwiye TV na Radio One ko kugeza ubu bataramenya neza umwirondoro w’uyu Nyakwigendera n’icyo yaba yazize.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa munani TV na Radio One byabagajejeho inkuru z’abantu bane bapfuye mu buryo bw’amayobera kandi bose ntihamenyekane icyabishe ndetse ntihanamenyekane umwirondoro wabo. Kuri iki kibazo, Mbabazi Modeste yavuze ko atarakora ubushakashatsi bwimbitse kuri izo mpfu ngo abe yagira byinshi azitangazaho.

Abishwe mu buryo bw’amayobera muri uku kwezi kwa munani mu bice bitandukanye by’umujyi wa kigali urugero ni ku itariki ya 7 ahabonetse umurambo mu murenge wa Gahanga, bukeye bwaho tariki ya 8 haboneka undi murambo mu murenge wa Gatsata , tariki ya 15 habonetse umurambo mu murenge wa Masaka ndetse n’uyu muntu bikekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana wabonetse mu murenge wa Rusororo w’akarere ka Gasabo.Ikigararaga cyo n’uko batatu muri bane bishwe bagaragaje ibimenyetso by’uko bakoraga akazi ko gutwara imizigo bamwe bita abakarani.

Yanditswe na Paluku René Pedro

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!