Umutekano

Kicukiro-Masaka: Umugabo yishwe anizwe n’abantu batazwi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu mu mudugudu wa Butangampundu, akagari ka Gako, umurenge wa Masaka ho mu karere ka Kicukiro, hatoraguwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 30 na 35 bikekwa ko yishwe anizwe nkuko byatangajwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB.

Hari ahagana mu ma saa yine za mu gitondo ubwo TV na Radio1 byageraga aho umurambo w’uyu mugabo wa toraguwe mu mudugudu wa Butangampundu, akagari ka Gako, umurenge wa Masaka ho mu karere ka Kicukiro, ku nzira iri mu kabande hakikijwe n’amasambu adahinze n’ibibanza bitubatse, hari huzuye abaturage benshi bashakaga kumenya amakuru yimbitse kuri uyu nyakwigendera.

Bamwe mu bari aho barimo n’ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu bahurije ku kuba atari ubwa mbere bamubonye ko bari basanzwe bamuzi ku izina ry’akabyiniro rya “NTAWERYISHE” bongeraho ko uyu kimwe na bagenzi be bari barirukanwe muri ako gace kubera ingeso z’ubujura.

Uretse kuba batazi neza niba yajugunywe aho yapfuye cg yahiciwe, aba baturage bavuga ko atari igitangaza muri ako gace cyane ko basanzwe bahamburirwa bakanahanigirwa ntihagire utabara,bityo ko kuba hari uwahapfira bitabatunguye.

Tv na Radio1, mu gushaka kumenya byinshi kuri aya makuru byavugishije Umuvugizi w’agateganyo w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda Mbabazi Modetse, yemeza iby’uru rupfu gusa ko bataramenya impamvu n’uwaba yabikoze ko kuri ubu batangiye iperereza.

Aba baturage barasaba inzego zibanze n’izumutekano kubafasha iyi nzira ihuriramo abajya mu byerekezo byinshi bitandukanye, bafashwa igashyirwamo amatara azajya abafasha mu ijoro no kuba ubuyobozi bwashishikariza ba nyiri amasambu ahakikije atubatse kuyubaka kugira ngo abo bajura n’abandi bagizi ba nabi babure aho bagira indiri bityo bacike.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!