Uburezi

Kicukiro: Kaminuza ya UTB yasabye bamwe mu banyeshuri gusubira gukora ibizamini batatsinze muri Segonderi..

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteri izwi nka UTB, bavuga ko ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwababwiye ko batazabona impamyabushobozi ya Kaminuza nk’abandi bitewe nuko ngo hari amanota ngenderwaho badafite yagombaga kubahesha ububasha bwo kwiga muri iyi Kaminuza.

Aba banyeshuri bavuga ko ubuyobozi bw’iyi kaminuza ya UTB, ibyo yabemereye biyandikisha atari byo yabakoreye dore ko bashimangira ko baza kwiyandikisha bari bababwiye ko bazabandika bakiga umwaka n’igice bakanimenyereza (stage) barangiza bakabona gukomeza muri Kaminuza.

Nubwo aba banyeshuri bavuga ibi ariko, umuyobozi w’iyi Kaminuza Dr.KABERA Callixte, avuga ko atari byo kuko bagira ibyiciro bibiri bigamo. Hari abiga ibijyanye n’imyuga ibizwi nka TVT, ndetse na Kaminuza biga imyaka itatu, bagahabwa impamyabumenyi, hakaba n’icyiciro cy’amasomo y’imyuga ibizwi nka TVT.

Aya masomo ya TVT, amara hagati y’umwaka n’igice, ndetse n’imyaka 2, warangiza bakaguha impamyabushobozi (Diplome/Certificat).

Gusa ngo mu kurangiza amashuri kenshi barangiriza umunsi umwe.
Nubwo ntawabigenderaho cg ngo abihamye nyuma y’ibi bisobanuro , umuntu ntiyabura kwibaza ku byangomwa by’aba banyeshuri birimo ikarita y’ishuri n’impapuro biyandikishirizaho zigaragaza ko bigaga gahunda ya Kaminuza.

Aba banyeshuri kandi ngo bafite impungenge ko abazasubira mu mashuri yisumbuye gukora ibizamini by’amasomo abiri y’ingenzi batsinzwe nyuma bakongera gutsindwa bashobora kuzabura impamyabushobozi ya kaminuza n’iy’ayisumbuye icya rimwe

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!