Umutekano

Kicukiro-Gahanga: Undi mugabo yasanzwe mu gihuru yapfuye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, mu gihuru kiri mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gahanga ,ho mu karere ka Kicukiro, hagaragaye umurambo w’ umusore bikekwa ko ashobora kuba yishwe n’abamukekagaho kubiba.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwabwiye TV na Radio One ko batangiye iperereza kugira ngo bamenye abihishe inyuma y’urwo rupfu.

Uyu murambo basanze mu gihuru mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu ngo ni uw’umusore bakundaga kwita Kirenge, bivugwa ko yishwe nyuma agakurwamo amaso n’abantu batahise bamenyekana.
Ababonye uwo murambo barimo n’uwigeze kuba umugore we babwiye TV1 na Radio one ko ashobora kuba yishwe babanje kugundagurana dore ko n’imyenda yari yamuciciyeho.

Aba baturage, bakomeza bavuga ko muri uwo mudugudu hasanzwe hagaragara umutekano muke uturuka ku bujura bwitwaje intwaro gakondo, bagasaba ubuyobozi ko hagira igikorwa,ngo dore ko abakekwaho ubwo bujura bazwi ,kandi ngo n’iyo bafashwe bagafungwa bahita bafungurwa, bityo bigakomeza gukurura ubujura no gukomeretsanya muri ako gace,ari naho bahera bavuga ko n’urupfu rw’uyu musore rwaba rufite isano nubwo bujura,ngo dore ko nawe yakekwagaho kuba umwe mu bajura biba muri ako gace.

Urwego rw’ihigugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwo, ruratangaza ko rwatangiye iperereza ngo hamenyekana ababa bishe uwo musore nkuko byatangajwe na Mbabazi Modeste uvugira uru rwego.

Ikibazo cy’impfu zituruka ku gukekwaho icyaha cy’ubujura, kimaze gufata indi ntera mu Rwanda, aho kuri ubu hari abaturage bifuza ko hakwifashishwa ingabo z’igihugu, mu guhangana n’ubu bujura butuma bamwe bamburwa ubuzima n’ababubakekaho ngo kuko irondo ryonyine ridahagije.

Mu kwezi gushize kwa munani hari benshi bishwe muri ubu buryo mu bice bitandukanye by’umujyi wa kigali, urugero ni ku itariki ya 7 ahabonetse umurambo mu murenge wa Gahanga, bukeye bwaho tariki ya 8 haboneka undi murambo mu murenge wa Gatsata , tariki ya 15 habonetse umurambo mu murenge wa Masaka ndetse n’uw’undi muntu bikekwa ko yishwe n’abantu batahise bamenyekana wabonetse mu murenge wa Rusororo w’akarere ka Gasabo tariki ya 24 Kanama 2018.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!