Imibereho y’abaturage

Kibeho: Nshimiyimana asoresha abaturage abambura imyaka bashoye ku isoko.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturage bacururiza mu isoko rya Ndago mu murenge wa Kibeho ho mu karere ka Nyaruguru, baravuga ko babangamirwa n’uvugako akora isuku mu isoko bitewe n‘uburyo abasoresha yiha ku myaka baba bajyanye kugurisha ayijonjoye. Ubuyobozi bw’akarere bwo buravuga ko ari ikibazo bugiye gukurikirana, kuko uyu musoro uteye gutya utemewe kuko utigeze wemezwa n’inama njyanama.

Muri iri soko rya Ndago cyane cyane ahacururizwa imyaka ukunze kuhasanga amahane aturutse ku musoresha Nshimiymana Damascene uhimbwa izina Ruduri, bitewe n’uburyo bw’umusoro w’imyaka abaka ku ngufu avuga ko ari igihembo cy’uko ariwe ukora isuku muri iri soko. Imiterere y’uyu musoro ngo ni ukuza akiha ku myaka abaturage bashoye by’umwihariko ibijumba, akihaho ibinini bitatu kuri buri gitebo cyangwa umufuka w’ibijumba wageze mu isoko ndetse no kugenda yiha ku yindi myaka nayo yashowe mu isoko. Ni ibintu abaturage barema iri soko binubira, kugeza ubwo bamwe mu bagore bashoye ibijumba badatinya kumukubita nk’uko Ruduri ubwe n’abarema iri soko babivuga.

Uyu Ruduri usoresha we avuga ko kubasoresha ari ibyo yemerewe n’inkeragutabara zamushinze isuku y’iri soko ngo kuko Frws 5000 ahembwa ku kwezi adahagije agereranyije n’akazi aba yakoze k’isuku y’iri soko.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko François avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana kuko bitemewe kuba wasoresha umuturage utwara imyaka ye yashoye, mu gihe akarere ngo gafitanye amasezerano na koperative y’inkeragutabara ko ariyo igomba gukora isuku muri iri soko.
Aba barema isoko basanga hakwiye kujyaho hagunda y’isuku, kko uyu ubasoresha avuga ko ayikora kandi n’abacururiza muri iri soko mu buryo buhoraho ibitari imyaka, bakavuga ko hari Frws batanga buri kwezi babwirwako ari ay’isuku, bityo ngo bagasanga uku gutwara imyaka y’abaturage bashoye ari ukubahohotera.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!