Imibereho y’abaturage

Kayonza-Ruramira: Abaturage bitwaza amazi yo gukoresha kwa muganga

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Ruramira cyo mu karere ka Kayonza baravuga ko iyo bagiye kuharwarira bibasaba kwitwaza amazi bazajya bakoresha kubera ko muri iki kigo nderabuzima nta mazi abamo ibi ngo bikabangamira isuku n’isukura ku barwayi n’abarwaza .Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buremeza ko iki kibazo gihari koko ariko ngo hari gahunda yihutirwa yo kugeza amazi amuri iki kigo nderabuzima

Kuba nta mazi ari muri iki kigo nderabuzima cya ruramira ngo ni kimwe mu bibangamira abatutage bajya kuhivuza, kuko ngo iyo kuharwarira bibasaba kwizanira amazi bazakoresha, ibi rero ngo akaba ari imbogamizi itoroshye na gato ku barwayi baza kuharwarira ndetse n’abarwaza babo.

Bitewe n’iki kibazo cyo kuba iki kigo nderabuzima cya Ruramira nta mazi abamo ,abaturage bahivuriza bavuga ko bibagiraho ingaruka ku bijyanye n’isuku ndetse n’isukura, bityo bakaba basaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo muri iki kigo nderabuzima hagere amazi.

Murenzi Jean Claude uyobora akarere ka Kayonza yemeza ko iki kibazo cyo kuba muri iki kigo nderabuzima cya Ruramira nta mazi ahari bakizi. ariko ngo hari gahunda ya vuba yo kugeza amazi meza muri aka gace ndetse n’ahandi byegeranye ku buryo ngo muri uyu mwaka w’imihigo iki kibazo kizaba cyakemutse.

Uretse amazi y’imvura nayo aboneka rimwe na rimwe mu gihe cy’imv
ura gusa ngo usanga mu gihe cy’izuba kuza kurwarira kuri iki kigo nderabuzima cya Ruramira biba bigoye kurushaho, ku buryo ngo abarwaza bavunika cyane bajya gushakira amazi abarwayi babo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET