Imibereho y’abaturage

Kayonza - Nyamirama: Ubujura bw’ibikorwa remezo bwatumye abaturage babura amazi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu karere ka Kayonza umurenge wa Nyamirama basanzwe bagezwaho amazi na Kampani yitwa Ayateke Star baravuga ko bahanganye n’ikibazo cy’ibura ry’amazi nyuma y’aho abajura bibasiye bimwe mu bikoresho byo ku marobine(Robinet) no ku bigega byabagezagaho amazi.

Aba baturage ngo bamaze igihe kitari gito bahanganye n’iki kibazo cy’ibura ry’amazi bitewe n’abajura bibye bimwe mu byuma byo ku marobine no ku bigega hanyuma ibyo bibye bakajya kubigurisha ku bacuruzi basanzwe bagura ibyuma bishaje Ibi rero ngo bikaba byaratumye aba baturage bamara igihe kirekire barabuze amazi.

Mu byifuzo by’aba baturage barasaba ko bakongera kugezwaho amazi meza kandi n’abajura bagize uruhare mu kwiba ibyuma byo ku marobine n’ibyo ku bigega na bo bagakurikiranwa maze bagahanwa by’intangarugero

Umuyobozi wa kampani Atayeke Star ishami rya Kayonza Nkurikiyumukiza Donatien aravuga ko ku bujura bwibasiye ibikoresho byatumaga amazi agera ku baturage ngo ariyo mpamvu nyamukuru yatumye aba baturage babura amazi gusa ngo bafite ingamba zo kongera gusana ibyangijwe n’abajura ku buryo mugihe gito cyane aba baturage baraba bongeye kubona amazi..

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyamirama Murora Suzan yavuze ko abakoze ubu bujura bwibasiye ibikorwa remezo by’amazi bari mu maboko ya polisi, hagati aho ngo hakaba hagiye gukazwa ingamba zo guhashya ubu bujura.
Uyu muyobozi w’umurenge wa Nyamirama kandi arasaba aba baturage kuba bihanganye mu gihe bategereje ko iyi Kampani Ayateke Star yabagezagaho amazi meza yongera gusana ibyangijwe kugira ngo bongere babone amazi.

Ibikoresho bifite agaciro kagera kuri miliyoni imwe n’igice byo ku marobine n’ibigega by’amazi ngo ni byo byibwe n’aba bajura maze bituma abaturage bamara igihe kirekire barabuze amazi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!