Imibereho y’abaturage

Kayonza-Nyamirama: Amatara yo ku mihanda amaze imyaka itatu yarazimye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mirenge ya Nyamirama na Ruramira yo mu karere ka ka Kayonza baravuga ko bari barahawe umuriro w’amashanyarazi ndetse banashyirirwaho amatara ariko ngo ayo matara yo ku muhanda amaze imyaka isaga itatu yarazimye burundu ku buryo ngo byahaye urwaho abajura.

Nyuma y’ aho bahawe umuriro w’amashanyarazi ndetse bagashyirirwaho n’amatara yo ku muhanda , aba baturage baravuga ko ayo matara yo ku muhanda yatse igihe gito hanyuma ahita azima , ku buryo ngo hashize imyaka isaga itatu yarazimye burundu.

Kubera igihe gishize ari kirekire ayo matara yo ku muhanda bari barashyiriweho yarazimye , aba baturage baravuga ko muri aka gace hakunze kuba ibibazo by’ ubujura buciye icyuho.

Kubera iyo mpamvu rero aba baturage barasaba ko ababishinzwe bakurikirana iki kibazo maze ayo matara akongera kwaka kuko ngo byabafasha kwirindira umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude ,avuga ko bagiye kuvugana n’ababishinzwe kugira ngo aya matara yo ku muhanda aba baturage bari barashyiriweho yongere yake,kuko ngo bifasha abaturage ndetse n’izindi nzego mu gucunga umutekano .

Si muri aka gace gusa usanga amatara yo ku mihanda yarapfuye, kuko no ku mihanda minini hari ubwo naho usanga amatara yaho yarazimye bityo bikabangamira abakoresha umuhanda mu masaha y’ijoro.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET