Imibereho y’abaturage

Kayonza: Ngo bahawe amazi n’umutekamutwe none barayafunze

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza baravuga ko bahuye n’akarengane ko gufungirwa amazi nyuma y’aho batanze amafaranga bayaha umukozi wa kampani ikwirakwiza amazi yitwa AYATEKE STAR COMPANY ,hanyuma ngo aba baturage bakaba baratunguwe n’uko ubuyobozi bw’iyi kampani bwaje bukayafunga bubabwira ko umukozi wayabahaye yabikoze mu buryo butari bwo.
Uyu mukozi w’iyi kampani uzwi ku izina rya Peter, ngo amaze igihe kirekire akorera iyi campani AYATEKE mu bikorwa byo kugeza amazi ku baturage . ngo kubera ko yari amenyerewe muri ibi bikorwa ngo ni nako yagiye avugana n’abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu murenge wa Rwinkwavu , ko azabagezaho amazi maze ngo bakamuha amafaranga nawe akabagezaho amazi abaturage bakavoma nta kibazo.
Muri iyi minsi ngo aba baturage batunguwe no kubona abayobozi b’iyi kampani baje maze bafunga amazi aba baturage bari barahawe babwirwa ko uwayabahaye yabikoze mu buryo butemewe .
Nyuma yo gufungirwa amazi bari bamaze igihe bavoma ari nako bayishyura , aba baturage baravuga ko uyu mukozi wa Kampani AYATEKE wabahaye aya mazi yakurikiranwa akaryozwa amafaranga bamuhaye kuko ngo yabakoreye uburiganya kandi na nubu akaba agikorera iyi kampani.
Umukozi ushinzwe tekiniki muri Kampani AYATEKE ishami rya kayonza bwana Twizerimana Potien yavuze ko nyuma yo kumenya ko aba baturage bahawe amazi mu buryo butaribwo bikozwe n’umukozi w’iyi Kampani , ngo aya mazi babaye bayafunze basaba aba baturage kunyura mu nzira zemewe. Naho umukozi wakoze ibyo we akaba arimo gukorwaho ipererereza kugira ngo ibyo yakoze nibiramuka bimuhamye azabihanirwe ndetse ko bagiye no gushyiraho ingamba kugira ngo ibyabaye bitazongera.
Ni kenshi mu kugeza ibikorwa remezo ku baturage cyane cyane amazi n’amashanyarazi hakunze kumvikana abantu bivugwa ko biyitirira ibigo bakorera maze bakihengekana abaturage bakabasaba amafaranga , bababwira ko bazabagezaho serivise bashaka mu buryo bwihuse kuburyo usanga nyuma bigira ingaruka ku baturage ibi rero ngo bikaba bigomba gukumirwa bigizwemo uruhare na buri wese yaba umuturage kugiti cye ndetse n’ibigo bitanga izo serivise .

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!