Ubukungu

Kayonza-Kabarondo: Ngo umuyobozi yagiriwe inama yo kutanyereza umutungo arinangira.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abanyamuryango ba koperative y’inkeragutabara yitwa Kabarondo Security Company ishinzwe gucunga umutekano mu bice bitandukanye byo mu murenge wa Kabarondo ,baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’uburyo koperative yabo yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo bishingiye ku miyoborere mibi ndese no kunyereza umutungo bikorwa n’umuyobozi wabo , aho bavuga ko umuyobozi wabo yigize indakoreka kuko ngo umunyamuryango ushatse kubaza imikoreshereze y’umutungo wabo, ngo ahita yirukanwa burundu muri koperative.

Kubera uburyo iki kibazo kibabangamiye kandi kikadindiza Koperative yabo aba banyamuryango barasaba ko inzego zose zirebwa n’iki kibazo zagihagurukira ndetse byaba ngobwa hakaba n’amatora uyu muyobozi akaba yahindurwa kuko ngo koperative yabo igeze aharindimuka
Gasana Sankara John ,umuyobozi w’iyi koperative y’inkeragutababara ya Kabarondo Security Guard Company ,ari nawe utungwa agatoki n’abanyamuryango mu kunyereza umutungo no kuyobora koperative uko yishakiye ,ahakana yivuye inyuma ko nta kibazo na gito kiri muri iyi koperative haba mu miyoborere ndetse no mu micungire y’umutungo.

Umuyobozi ukuriye Inkeragutabara mu murenge wa Kabarondo Karuranga Servillien we ahamya ko iyi koperative yugarijwe n’ibibazo biterwa n’umuyobozi wayo kuburyo ngo igeze ahantu habi ngo cyane ko uwo muyobozi bamugiriye inama yo guhindura imikorere ariko akinangira.

Umuyobozi w’shami rishinzwe guteza imberere ubucuruzi ishoramari no guhanga umurimo mu karere ka Kayonza Hakizakumeza Innocent yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko ngo aho bakimenyeye bagiye gufatanya n’izindi nzego mu kugikemura.
Ni kenshi hirya no hino mu makoperative amwe n’amwe yo mu Rwanda hakunze kumvikana ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo ndetse n’imiyoborere mibi bituma amakoperative adatera imbere rimwe na rimwe bishingiye ku bumenyi buke bw’abashinzwe kuyayobora cyangwa se gushaka kwigwizaho umutungo w’abanyamuryango.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano