Imibereho y’abaturage

Kayonza: Indwara ya Rift Valley Fever ikomeje guhitana amatungo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’aho mu turere tumwe na tumwe two muntara y’uburasirazuba hagaragariye ibimenyetso by’indwara y’amatungo izwi nka rift Valley Fever kugeza ubu ngo ikaba imaze guhitana inka nyinshi Aborozi bo mu karere ka Kayonza barasaba inzego zibishinzwe kubabonera umuti cyangwa se urukingo kuko ngo amatungo yabo arimo gupfa umusubirizo

Hashize igihe gito mu turere tumwe na tumwe two mu ntara y’uburasirazuba hagaragaye ibimenyetso by’indwara y’amatungo izwi ku izina rya Rift Valley fever; kugeza ubu hakakaba hamaze gupfa amatungo atari make yiganjemo inka. Aborozi bo mu karere ka Kayonza nka kamwe mu tuvugwamo iyo ndwara , baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye no kuba amatungo yabo arimo gupfa ku bwinshi kugeza ubu benshi ngo bakaba batarasobanukirwa iby’iyi ndwara iri guhitana amatungo yabo.

Kubera uburyo ahangayikishijwe n’ikibazo cy’iyi ndwara yibasiye amatungo yabo , aba baturage barasaba ko inzego zibishinzwe zakora ibishoboka byose hakaboneka umuti n’urukingo kugira ngo iki cyorezo kidakomeza kubamaraho amatungo .

Umuyobozi w’ishami ry’ ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Kayonza Cyprien Muhayimana avuga ko barimo gukorana bya hafi na ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo gukumira no kurwanya iyi ndwara.

Uyu muyobozi w’ishami ry’ ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Kayonza kandi avuga ko mu rwego rwo gukumira ko iyi ndwara itakwira no mu tundi duce twegeranye n’akarere ka Kayonza ngo bashyizeho ingamba zo guhagarika urujya n’uruza rw’amatungo hamwe n’amasoko yayo , bishingiye ku cyemezo cya Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Hashingiwe ku itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi mu minsi mike ishize Kugeza ubu uturere twa Ngoma Kirehe na Kayonza twashyizwe mu kato ku bijyanye n’ingendo z’amatungo yiganjemo inka mu rwego rwo gukumira ko iyi ndwara ifite ibimenyetso bya Rift valley Fever idakomeza gukwirakwira.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!