Ubukungu

Kayonza: Bahangayikishijwe n’ibura ry’inoti za 500 Frw.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abakora imirimo y’ubucuruzi ndetse n’abandi baturage bo mu karere ka Kayonza baravuga ko muri iyi minsi bahanganye n’ikibazo cy’ibura ry’inoti z’amafaranga 500 ibi ngo bikaba birimo gutuma iterambere ry’ubukungu bwabo ridindira.

Kuba inoti za 500 z’amafaranga y’u Rwanda zitarimo kuboneka muri iyi minsi ngo ni kimwe mu bibangamiye abacuruzi ndetse n’abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu karere ka Kayonza kuko ngo izi noti z’amafaranga 500 zabuze ku buryo ngo kugura no kugurisha bidapfa koroha kuzibona haba mu kuvunjisha cyangwa se kugarurira umukiriya.

Kubera iki kibazo cy’ibura ry’inoti za 500 aba baturage ndetse n’abacuruzi baravuga ko birimo kubagiraho ingaruka haba kuri serivisi batangaga, ku iterambere ryabo bwite, ndetse no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Kubera ko batazi neza impamvu zateye ibura ry’izi noti za 500 ,aba baturage ndetse n’abacuruzi barasaba ko zakongera kuboneka ku isoko kugira ngo serivisi zo kugura no kugurisha zikomeze zigende neza.

Bitewe n’uko mu gutegura iyi nkuru byahuriranye no kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi wo kwibohora ntitwashoye kuvugana n’ubuyobozi bwa Banki nkuru y’u Rwanda BNR ngo tumenye impamvu z’iki kibazo . Gusa nitumara kuvugana nabo iyi nkuru tukazayigarukaho mu makuru yacu ataha.

Mu bihugu byinshi byo ku isi amafaranga ni yo shingiro ry ’ubukungu akaba n’ikimenyetso gishingirwaho mu igenamigambi rirambye ry’iterambere .Mu bukungu bwa buri gihugu kandi guhanahana amafaranga mu bikorwa byo kugura no kugurisha na byo bikaba bishingirwaho mu kumenya uko ubukungu bw’igihugu buhagaze

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!