Ubukungu

Kayonza: Bacibwa amafaranga y’aho kugama.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’aho igice kimwe cy’isoko rya Kayonza ryo mu murenge wa Mukarange cyimuriwe ahandi ,abaturage baza kuharemera isoko baravuga ko bitewe n’uko ari mu gisambu hadasakaye , ngo babangamirwa no kubura aho bugama ku buryo ngo iyo imvura iguye bajya kugama mu nzu nke z’abaturage ziri hafi aho ,na bwo kandi ngo bene izo nzu bakabaca amafaranga kugira ngo babugamishe bakaba basaba ko aho bimuriwe hakubakirwa.

Kuri ubu abaturage baza kuremera isoko ahitwa Gasogororo aho igice kimwe cy’isoko rya Kayonza ryimuriwe baravuga ko kuba aho riremera ari mu gisambu kandi hadasakaye ngo birababangamira cyane kuko mu gihe cy’imvura ibicuruzwa byabo byangirika ndetse nabo bakanyagirwa, ibi rero ngo bigatuma babura uko babigenza bityo bakirukira kujya kugama muri izo nzu z’abaturage bakabaca amafaranga ngo babugamishe bo n’ibiciruzwa baba bafite.

Aba baturage barema iri soko ryimuriwe aha hantu barasaba ko nibura hasakarwa kugira ngo bajye babona aho bugama ndetse n’ibicuruzwa byabo bireke kwangirika. Ngo ikindi kibangamiye aba baturage nuko mu gihe imvura ihise aha hantu hahinduka isayo ku buryo kongera kuhashyira ibicuruzwa biba bitagishobotse bityo ngo bikabangamira abaricururizamo ndetse n’abaza kurihahiramo.

Mu rwego rwo gushakira umuti ibi bibazo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange Murekezi Claude avuga ko hari gahunda yo kubaka no gutunganya aho iki gice cy’isoko cyimuriwe kugira ngo abarirema bakorere ahantu heza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET