Imibereho y’abaturage

Kayonza: Abaturage barinubira serivise mbi bahabwa ku kigo nderabuzima cya Ruramira

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Ruramira cyo mu murenge wa Ruramira w’akarere ka Kayonza ,baravuga ko babangamiwe na serivise mbi bahabwa kuri iki kigo ndererabuzima kuko ngo abashinzwe kubakira no kubavura babarangarana

Kwakira nabi abarwayi ndetse no kubarangarana ni byo aba ba baturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Ruramira bavuga ko bibabangamiye cyane , kuko ngo usanga abashinzwe kubakira no kubavura batabaha serivise uko bikwiye ibi ngo bikaba bigira ingaruka ku baturage baba baje kwivuza.

Kubera iyo mpamvu , aba baturage bivuriza kuri iki kigo nderabuzima cya Ruramira bakaba basaba inzego zibishinzwe gukurikirana imitangire ya serivise muri iki kigo , bityo hakabaho guhwitura cyangwa se kwihanagiriza abahakora , kugira ngo bajye batanga serivise nziza ku babagana.

Twagerageje kuvugana na Musengimana Appolonie uyobora iki kigo nderabuzima cya Ruramira ngo tumubaze ibijyanye na serivise mbi ivugwa mu kigo ayobora,maze inshuro zose twamuhamagaye kuri telefone ye igendanwa ntiyitaba tumwoherereje n’ubutumwa bugufi ntiyadusubiza kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza Harekimana Jean Damascene ,yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko ngo bagiye kugikurikirana habeho guhwitura abo bakozi bo kuri iki kigo nderabuzima cya Ruramira badatanga serivisi uko bikwiye.

Bamwe mu bakora muri serivise zitandukanye zo kwa muganga bakunze gutungwa agatoki n’ababagana, ku bijyanye no kudatanga serivise nziza zirimo kwakira nabi abarwayi ndetse no kubarangarana, rimwe na rimwe bigatuma hari abatakaza ubuzima, byumvikana ko inzego zibishinzwe zakomeza ubukangurambaga ku bakora muri servise zo kwa muganga ndetse n’abaganga nabo bagakomeza kwimakaza ubunyamwuga bushingiye ku kwakira neza ababagana.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!