Politiki

Karongi: Impunzi zasohotse mu nkambi ku ngufu ngo zihunga inzara.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri impunzi z’abanyekongo zabaga mu nkambi ya Kiziba mu karere ka karongi zatangiye kuva muri iyi nkampi zivuga ko zirimo guhunga inzara.

Abavaga mu nkambi biganjemo urubyiruko bahitaga berekeza mu mujyi wa karongi ku cyicaro cy’ishami rya ONU ryitwa ku mpunzi HCR kuhabariza ikibazo cyabo.

Ikibazo cy’izi mpunzi gishingiye ku igabanuka ry’inkunga izitunga iherutse gutangazwa na HCR ko habuze imfashanyo ihagije yo gutunga impunzi ziri hirya no hino ku isi.

Izi mpunzi zatangaje ko atari ubwa mbere zifashe icyemezo cyo gusubira muri kongo ngo kuko nubundi zari zisanzwe zihunguka urusorongo ariko ngo uyu munsi ni bwo bafashe icyemezo cyo kugenda mu kivunge kubera inzara.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza, Rwahama Jean Claude yatangaje ko gutahuka kw’impunzi ari uburenganzira bwazo, gusa ngo barifuza ko bikorwa mu mutuzo kugira ngo hatagira uhutazwa.

Yashimangiye ko ubusanzwe gutaha kw’impunzi ari uburenganzira bwazo ndetse ko hari uburyo bwemewe impunzi zitahamo bwaba ubuteguwe n’ubundi buhutiweho nkuko byakozwe n’izi mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET