Imibereho y’abaturage

Karongi: Impunzi z’ Abanyekongo zivuga ko zirambiwe kuba mu Rwanda

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare 2018 ni bwo impunzi z’ Abanyekongo zahungiye mu Rwanda zibarirwa hagati y’ ibihumbi bine na bitanu zasohotse mu Nkambi ya Kiziba zimazemo imyaka isaga 20 zikora urugendo rw’ amasaha agera kuri 5 ndetse anarenga kuri zimwe zerekeza ku Cyicaro cy’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi HCR cyo mu Ntara y’ Uburengerazuba giherereye mu mujyi wa Karongi.

Bimwe mu byo zabwiye TV na Radio One ko ari byo byazikuye muri iyi nkambi birimo inzara ikabije, kuba zirambiwe kuba mu buhunzi mu Rwanda zikaba zibona nta cyizere cy’ ahazaza heza hazo n’ ibindi.

Izi mpunzi z’ Abanyekongo zari ziri mu Nkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi zivuga ko mu ho zishobora kwerekeza niziva kuri ibi biro bya HCR hatarimo mu Nkambi zivuyemo cyangwa se indi iyo ari yo yose mu Rwanda.

Minisiteri y’ Imicungire y’ Ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda MIDMAR ivuga ko n’ ubwo izi ko muri rusange hari ibibazo impunzi zahungiye mu Rwanda zifite, uburyo izi zakoresheje zibigaragazamo ntacyo bushobora kuzifasha na mba.

Ubwo twateguraga iyi nkuru hari amakuru yaturukaga ku cyicaro cy’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi HCR mu Ntara y’ Uburengerazuba yavugaga ko ubuyobozi bw’ iri shami budashobora kugira ikintu na kimwe bumarira izi mpunzi mu gihe zitavuye aha zigasubira mu Nkambi, na zo zikavuga ko zidashobora kuhava zidahawe mugenzi wazo watawe muri yombi kuri uyu wa kabiri n’ inzego zishinzwe umutekano.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!